Vestine na Dorcas bihariye imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube nyuma yo gusohora indirimbo nshya. - Radio Salus FM 97.0

Vestine na Dorcas bihariye imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube nyuma yo gusohora indirimbo nshya.

Vestine na Dorcas bihariye imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube nyuma yo gusohora indirimbo nshya.

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ribarizwamo Ishimwe Vestine na Dorcas Kamikazi bamamaye nka Vestine na Dorcas Bakomeje kwigarurira imbuga nkoranyambaga nyuma yo gusohora indirimbo yabo nshya.

Ni indirimbo bise 'itabaza' ikaba ari indirimbo ya mbere bakoze birwanaho nyuma yo gutandukana na MIE Music yabarebereraga inyungu zabo mu bihe byashize ariko bakaba batagikorana.

Nubwo batagikorana na label babarizwagamo ya MIE Music ntibyabujije abantu benshi gukunda igihangano cyabo dore ko kiri gukabakaba mu myanya ya mbere mu zirebwa cyane.

Ni indirimbo imaze umunsi isohotse, ikaba imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 600 ku rubuga rwa YouTube bakaba bari gukabakaba imibare isaga Milliyoni mugihe cy'iminsi isaga ibiri.

Ni indirimbo yanditswe na Niyo Bosco uri mu bagezweho mu kwandikira abahanzi mu Rwanda, ndetse amashusho yayo yafashwe n'umwe mu baboneka mu tsinda rya Eazy films ry'umuhanzi Chris eazy wari usanzwe ari umwe mu batunganya amashusho yabo.

Iri tsinda rikomeje kwerekana amarenga yo guca agahigo ko kurebwa cyane kurubuga rucururizwaho umuziki urwo arirwo rwose, bitamenyerewe cyane mu Rwanda.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.