Shakira na Burna Boy bakomeje imyiteguro ya nyuma y'igitaramo kizasusurutsa abafana mu kiruhuko cy'igice cya mbere cy'umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi cya 2026, aho bagaragaye bakorana imyitozo n'itsinda ry'abana b'ababyinnyi bo muri Uganda rizwi nka Ghetto Kids.
Iyi myitozo yatumye benshi bongera kwitega igitaramo kidasanzwe kizahuriza hamwe umuziki n'imbyino mbere y'uko umukino ukomeza.
Umukino wa nyuma uzahuza Argentine na Espagne, ukazabera kuri Stade ya MetLife i New York kuri iki Cyumweru. Ni ku nshuro ya mbere mu mateka y'Igikombe cy'Isi hateguwe igitaramo cya "halftime show" gisa n'icyo muri Super Bowl, kikaba gitegerejwe n'abafana bo hirya no hino ku Isi.
Shakira na Burna Boy bazataramira abafana baririmba "Dai Dai", indirimbo yabaye iy'Igikombe cy'Isi cya 2026, ihuza injyana ya Afrobeats n'umuziki wa Latin. Biteganyijwe ko Ghetto Kids bazabafasha mu mbyino zidasanzwe, ibintu byitezweho kongera uburyohe muri iki gitaramo.
Itsinda rya Ghetto Kids rimaze imyaka rimenyekana ku rwego mpuzamahanga kubera ubuhanga bwaryo mu kubyina no kwitabira ibitaramo bikomeye, bityo kongera kugaragara ku rubyiniro rw'Igikombe cy'Isi bikaba ari indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwaryo.
Abategura iki gitaramo bavuga ko kizaba kimwe mu byaranze amateka ya FIFA, kuko kizahuza ibyamamare byo ku Isi n'impano ziturutse muri Afurika imbere y'imbaga y'abafana babarirwa muri za miliyari bazakurikirana uyu mukino.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.