Umuhanzi w’Umunyamerika Robert Sylvester Kelly, uzwi cyane nka R. Kelly, yandikiye Perezida Donald Trump amusaba kumugirira imbabazi cyangwa nibura akagabanyirizwa igihano cy’igifungo arimo.
Amakuru avuga ko ubu busabe bwatanzwe binyuze ku banyamategeko bamwunganira, basobanura ko yifuza koroherezwa igihano nubwo byananirana ngo ahabwe imbabazi zuzuye. Iki cyifuzo cyashyikirijwe inzego zibifitiye ububasha, ndetse haracyategerejwe umwanzuro uzafatwa.
R. Kelly yahamijwe ibyaha bikomeye birimo gukoresha nabi abagore n’abakobwa, kubacuruza agamije kubasambanya ndetse no kugira uruhare mu bikorwa bifitanye isano n’iyezandonke. Mu mwaka wa 2021, urukiko rwo mu mujyi wa New York rwamukatiye igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo guhamwa n’ibyo byaha.
Mu mwaka wakurikiyeho wa 2022, urundi rubanza rwabereye i Chicago rwamuhamije ibyaha birimo gutunga amashusho y’urukozasoni arimo abana no kubashora mu bikorwa by’ubusambanyi. Icyo gihe yakatiwe indi myaka 20, ariko urukiko rwategetse ko hafi yose izakoranwa n’igihano yari asanzwe akorera, bityo hongerwaho umwaka umwe gusa, bituma igihano cye cyose kiba imyaka 31.
Uyu muhanzi wigeze kuba umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki wa R&B muri Amerika, ubu afungiye muri gereza yo muri Leta ya North Carolina. Naramuka adahawe imbabazi cyangwa ngo agabanyirizwe igihano, biteganyijwe ko azakomeza gufungwa kugeza muri Mutarama 2046.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.