Robinson Fred Mugisha [Element] utunganya umuziki akanawukora, yatunguye benshi nyuma y'amashusho yacicikanye arikumwe n’umukunzi we bishimanye aho benshi batangiye kuvuga ko baba bafitanye umubano udasanzwe n’uwo mukobwa bari kumwe muri Amerika.
Umukobwa ugaragara muri Aya mashusho Kandi yagaragaye mu ndirimbo Maaso ya element aheruka gushyira hanze imaze amezi umunani ikagira abayirebye basaga miliyoni 7 na maganatanu kurukuta rwa YouTube.
Ibi bibaye nyuma Yuko haciyemo igihe Uyu muhanzi ufite n’ubuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye, yavuye i Kigali ku mugoroba wo ku wa 30 Mutarama 2026 agera i Amsterdam mu gitondo cyo ku wa 31 Mutarama 2026.
Akigera i Amsterdam, Element yahise ajyanwa muri Radisson Blue Hotel kuruhuka anitegura kuza kujya gususurutsa abakunzi be mu gitaramo agomba kuhakorera ku mugoroba w’uyu munsi.
Nanone Element kandi hashize igihe kitari gito avuze ko yatandukanye numukunzi we batandukanye akamubera imbarutso yo gukora indirimbo yise Kashe kandi igakundwa gusa n’ubu baracyari i inshuti nubwo atavuze izina ry’uwo mukobwa ariko kenshi hagiye humvikana inkuru z’uko uyu musore akundana na Miss Kellia Ruzindana.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.