Umuhanzi ukomeye muri Africa y'uburasirazuba Abdul Naseem juma wamamaye nka Diamond Platinumz yararitse abanyarwanda kumwitegura mugitaramo azakorera I Kigali.
Uyu muhanzi yifashishije indirimbo yakoranye na Bruce Melodie 'pom pom' abwira abanyarwanda ko Agiye kubataramira muri ano mezi, Ibintu byatumye benshi bibaza kubera gukoresha indirimbo ya Bruce Melodie,Kuko ni ubwa mbere ayikoresheje mu nyungu ze.
Ni ibitaramo yise "Retro Tour" yagiye akorera mu migi y'ibihugu birimo Tanzania,Kenya,Zambia, n'ibindi.Kuri ubu rero hatahiwe umujyi wa Kigali mu Rwanda.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kuwa 29 Kanama uyu mwaka munyubako Y'imyidagaduro ya BK Arena. Si ubwa mbere agiye gukorera mu Rwanda igitaramo kuko aheruka kuza mu Rwanda 2023.
Ni igitaramo bivugwa ko hari abahanzi bo mu Rwanda bazaririmbamo harimo nka Bruce Melodie umaze iminsi avugwa ko azaririmbana na Diamond Platinumz muri iki gitaramo.
Mu butumwa yanyujije kurukuta rwe rwa Instagram, Diamond Platinumz yakanguye abakunzi be bo mu Rwanda kumwitegura bihagije ndetse absaba no kuza ari benshi.
Diamond Platinumz ni umuhanzi umaze kugira izina rinini mu muziki nyafurika, dore ko hashize iminsi bivugwa ko ari kwaka gatanya n'umugore we zuchu.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.