Kagarara yashimiwe na Minisiteri kubera guteza imbere isura y'abafite ubumuga ku mbuga nkoranyambaga - Radio Salus FM 97.0

Kagarara yashimiwe na Minisiteri kubera guteza imbere isura y'abafite ubumuga ku mbuga nkoranyambaga

Kagarara yashimiwe na Minisiteri kubera guteza imbere isura y'abafite ubumuga ku mbuga nkoranyambaga

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yahaye icyubahiro umunyamideli akaba n’umunyabugeni wo ku mbuga nkoranyambaga, Ashton Small uzwi nka Kagarara, amushimira uruhare yagize mu kumenyekanisha u Rwanda no kuzamura icyizere cy’abafite ubumuga binyuze mu bikorwa akorera ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa yamugejejeho, Minisitiri yavuze ko Kagarara yabaye urugero rwiza rwerekana ko ubumuga butabuza umuntu kugera ku nzozi ze no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Yagaragaje kandi ko ibikorwa bye byatumye benshi barushaho guhindura imyumvire ku bafite ubumuga, ashimangira ko akwiriye gukomeza gushyigikirwa no guhabwa amahirwe.

Dr. Utumatwishima yasabye ibigo byigenga, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’inzego za Leta kujya bifashisha Kagarara mu bukangurambaga bugamije kugeza ubutumwa ku bafite ubumuga, avuga ko ashobora kuba ambasaderi mwiza mu bikorwa byo kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye.

Iri shimwe rije rikurikira urugendo Kagarara aherutse kugirira mu bihugu birimo Ghana, Nigeria na Cameroon ari kumwe n’umunyamerika Ashton Hall, umwe mu bafite abakurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga. Uru rugendo rwasojwe no gusura u Rwanda, aho bombi basuye ahantu hatandukanye harimo BK Arena, Stade Amahoro, Zaria Court ndetse n’akarere ka Bigogwe, berekwa ibikorwa by’ubukerarugendo n’umuco nyarwanda.

 Ibyo bikorwa byakiriwe neza n’abatari bake, banashima uburyo byafashije kumenyekanisha igihugu ku rwego mpuzamahanga.

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.