Yowe Bogari yavuze ko ari mu bihe bikomeye, asaba ubufasha nyuma yo kubura aho kuba - Radio Salus FM 97.0

Yowe Bogari yavuze ko ari mu bihe bikomeye, asaba ubufasha nyuma yo kubura aho kuba

Yowe Bogari yavuze ko ari mu bihe bikomeye, asaba ubufasha nyuma yo kubura aho kuba

Kwizera Cedric, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Yowe Bogari, yatangaje ko ari mu bihe bitoroshye by'ubuzima, aho yavuze ko kuri ubu adafite aho kuba ndetse ari guhangana n'ibibazo bikomeye by'ubukungu n'amikoro

Mu kiganiro yagiranye na YAGO TV Show muri Uganda, Yowe Bogari yavuze ko amarushanwa y'Igikombe cy'Isi cya FIFA ari yo ari kumufasha kubona aho arara. 

Yowe Bogari w'imyaka isaga 22 usigaye wiyita igikoko kurukuta rwa Instagram Yasobanuye ko ajya kurebera imikino mu tubari yitwaje icyo kwifubika, akahamara igihe kinini kugeza nijoro, bityo akabona aho aruhukira mbere yo gushaka uko bucya.

Uyu musore yavuze kandi ko amaze igihe yihatira kongera kwiyubaka no gushaka ubuzima bushya, ariko akomeza guhura n'imbogamizi zitandukanye. Mu byo yagarutseho harimo kuba yaratakaje konti ze za Instagram inshuro nyinshi, ibintu avuga ko byamugizeho ingaruka zikomeye kuko ari zo yakoreshaga mu kazi ke no kugera ku bamukurikiranaga.

Yowe Bogari yavuze ko atigeze acika intege n'ubwo ubuzima bukomeje kumugora, ashimangira ko akomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo yongere guhagarara ku birenge. Yasabye abantu bamukurikira n'abandi bafite umutima wo gufasha kumuba hafi muri ibi bihe, agaragaza ko ubufasha bwabo bwamufasha kongera kubaka ubuzima bwe no gusubira uko byari bimeze.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.