Umuryango wa The Ben wakiriye Ashton Hall mu rugo, basangira ifunguro rya nimugoroba - Radio Salus FM 97.0

Umuryango wa The Ben wakiriye Ashton Hall mu rugo, basangira ifunguro rya nimugoroba

Umuryango wa The Ben wakiriye Ashton Hall mu rugo, basangira ifunguro rya nimugoroba

Umuryango w'umuhanzi The Ben n'umugore we Pamella Uwicyeza bakiriye umunyamerika w'icyamamare Ashton Hall mu rugo rwabo ruherereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali, aho basangiye ifunguro rya nimugoroba mu bihe byari byuzuyemo ibyishimo.

Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga 2026, nyuma y'uko The Ben yari yatumiye Ashton Hall ubwo yageraga mu Rwanda ari kumwe na Kagarara (Ashton Small01) na Indian Ashton Hall.

Mbere yo kugera mu rugo rwa The Ben, aba bashyitsi bari basuye Akarere ka Nyabihu, mu Bigogwe ahazwi cyane mu bukerarugendo. Bahakoreye ibikorwa bitandukanye birimo gukina imikino gakondo, kuragira inka no kotsa ibigori, mu rwego rwo gusobanukirwa byinshi ku muco n'imibereho y'Abanyarwanda. Ni hamwe mu hantu Kagarara yari yarasezeranyije Ashton Hall ko azamujyana igihe azaba ageze mu Rwanda.

Nyuma y'urwo ruzinduko, berekeje i Rebero aho bakiriwe n'umuryango wa The Ben, basangira amafunguro ndetse bagirana ibihe byiza n'inshuti ze zitandukanye.

The Ben yashimiye Ashton Hall kuba yaritabiriye ubutumire bwe, avuga ko ari intambwe ikomeza kubaka ubucuti hagati yabo.

Yagize ati: "Mbere na mbere ndagushimira kuba wemeye ubutumire bwanjye, kuko ni ikintu gifite agaciro kandi gifasha kubaka ubundi bushuti."

Ku ruhande rwe, Ashton Hall yashimiye The Ben n'umuryango we uburyo bamwakiriye, agaragaza ko yishimiye urukundo n'ubugwaneza yasanze mu Rwanda.

Iki gikorwa cyanitabiriwe n'abarimo Kigali Protocol, Sherrie Silver Foundation, Alex Muyoboke, AG Promoter, DJ Flix, ndetse n'itangazamakuru.

Ashton Hall akomeje kuzenguruka u Rwanda ari kumwe na Ashton Small01 na Indian Ashton Hall, basura ahantu nyaburanga hatandukanye mbere yo gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y'uko indege yagombaga kumutwara imusize.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.