Zuchu yatangaje ko umubano we na Diamond Platnumz ugeze ku musozo - Radio Salus FM 97.0

Zuchu yatangaje ko umubano we na Diamond Platnumz ugeze ku musozo

Zuchu yatangaje ko umubano we na Diamond Platnumz ugeze ku musozo

Umuhanzikazi wo muri Tanzania Zuchu yatangaje ko umubano we n'umuhanzi Diamond Platnumz ugeze ku iherezo, avuga ko bombi bari mu nzira zo gutandukana mu buryo bwemewe n'amategeko nyuma y'imyaka igera kuri itandatu bari mu rukundo.

Aya makuru yayatangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga 2026, abinyujije ku rubuga rwa Instagram. Nubwo ubutumwa bwe bwaje gusibwa nyuma y'igihe gito, bwari bwamaze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa bwe, Zuchu yavuze ko we na Diamond bakoze ibishoboka byose kugira ngo umubano wabo ukomeze, ariko ko bemeye kwakira uko ibintu byagenze.

Yagize ati: " ko agiye gushyira imbaraga ku buzima bwe bwite no ku rugendo rwe rwa muzika, anifuriza Diamond Platnumz n'umuryango we ishya n'ihirwe mu buzima."

Ibimenyetso byakomeje kuvugisha benshi ni uko kugeza ubu bombi batagikurikirana kuri Instagram, ndetse amafoto n'amashusho yabagaragazaga bari kumwe akaba yarakuwe ku mbuga zabo nkoranyambaga.

Aya makuru aje nyuma y'iminsi havugwa ko umubano wabo utari umeze neza, by'umwihariko nyuma y'uko Zuchu atitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko ya nyina wa Diamond Platnumz, Mama Dangote.

Icyakora, bamwe mu bakurikiranira hafi imyidagaduro yo muri Tanzania bashidikanya ku gutandukana kw'aba bombi, kuko si ubwa mbere Diamond na Zuchu batangaje ko batandukanye nyuma bakaza kongera kubana, ibintu byagiye bituma bamwe bakeka ko rimwe na rimwe baba bashaka gukurura amarangamutima y'abafana cyangwa kuvugwa mu itangazamakuru.

Mu minsi ishize kandi, Zuchu yari yahakanye amakuru yavugaga ko yibarutse umwana we na Diamond Platnumz, ashimangira ko ayo makuru atari ukuri. Kugeza ubu, nta butumwa bushya Diamond Platnumz aratangaza bugira icyo buvuga kuri aya makuru yo gutandukana.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.