Umuraperi Hagenimana Jean Paul, uzwi nka Bushali, yongeye gushimangira ko injyana ya Kinyatrap ikomeje kwaguka no gukundwa n'abatari bake, nyuma yo gutanga igitaramo cyashimishije benshi muri MTN Iwacu Muzika Festival 2026 yabereye mu Karere ka Karongi.
Nubwo imvura yatangiye kugwa Bushali akigera ku rubyiniro, abafana ntibigeze bacika intege. Ahubwo bakomeje kuguma imbere y'urubyiniro, baririmba kandi babyina indirimbo ze, bagaragaza uburyo bamushyigikiye.
Uyu muraperi yatanze umudiho mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo "Kurura", "Agasima", "Bahabe" n'izindi zakomeje gususurutsa imbaga yari yitabiriye iki gitaramo.
Bushali yari aherekejwe na Kankadem, umwe mu bahanzi bari kuzamukana na Kinyatrap. Bombi bafatanyije kuririmba indirimbo yabo "Baguma", yasojwe n'ibyishimo byinshi ndetse abafana bayiririmbana kuva itangira kugeza irangiye.
Mu minota igera kuri 22 yamaze ku rubyiniro, Bushali yagaragaje imbaraga, ubuhanga n'icyizere bikomeje gutuma Kinyatrap iba imwe mu njyana zikurura urubyiruko mu Rwanda.
Iki gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyakomeje kwerekana ko Karongi ari imwe mu turere dufite abafana b'umuziki benshi, bakomeje gushyigikira abahanzi batandukanye nubwo ibihe by'ikirere bitari byoroshye.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.