Ross Kana yakiranywe ibyishimo bidasanzwe n'abakunzi be i Karongi - Radio Salus FM 97.0

Ross Kana yakiranywe ibyishimo bidasanzwe n'abakunzi be i Karongi

Ross Kana yakiranywe ibyishimo bidasanzwe n'abakunzi be i Karongi

Umuhanzi Rubangura David, uzwi nka Ross Kana, yagaragarijwe urukundo rudasanzwe n'abitabiriye igitaramo cya kane cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyabereye mu Karere ka Karongi, aho yasusurukije imbaga y'abafana baririmbana na we kuva atangiye kugeza asoje igitaramo.

Ross Kana yasesekaye ku rubyiniro yambaye ipantaro y'ikoboyi imwegereye, agapira gafite amabara abengerana ndetse n'ingofero y'ibara ry'ivu. Yahereye ku ndirimbo "Fou de Toi" yakoranye na Bruce Melodie na Element Eleéeh, ihita yakirwa n'abafana bayiririmbana na we.

Indirimbo "Sesa" ni yo yamaze igihe kinini ku rubyiniro, aho yayibyinnye afatanyije n'abafana bari bitabiriye iki gitaramo. Nyuma y'igice cya mbere cy'iyo ndirimbo, yahamagaye abacuranzi ba Symphony Band, abasaba gukomeza gucuranga, anashishikariza abafana kwegerana n'abo bakundana kugira ngo babyinire hamwe.

Yakurikijeho indirimbo "Mami", yasohoye mu 2024, na yo yakiriwe neza n'abari aho, mbere yo gukomeza n'izindi ndirimbo zatumye igitaramo kirushaho gushyuha.

Mbere yo kuririmba "Molela", Ross Kana yabwiye abafana ati:

"Abantu ba Karongi ndabafite sha, ndabafite. Simbafite?"

N'ubwo atabateze amatwi ngo basubize, Symphony Band yahise itangira gucuranga, abafana bahita baririmbana na we bavuga bati:

"Urenda kunsaza, Molela, Molela Mama!"

Mu minota igera kuri 20 yamaze ku rubyiniro, Ross Kana yakomeje kugaragaza ubuhanga mu kuririmba no kubyina, ibintu byashimishije abakunzi be.

Mbere yo kuva ku rubyiniro, yabajije abari bitabiriye igitaramo ati:

"Ni nde wa mbere?"

Abafana bose bahise basubiza mu ijwi riranguruye bati:

"Ross Kana!"

Karongi ni kamwe mu turere Ross Kana afitiye amateka yihariye, kuko ari ho yafatiye amashusho y'indirimbo "Fou de Toi" yakoranye na Bruce Melodie na Element Eleéeh. Yasoje asezera ku bakunzi be ababwira ko azagaruka kubataramira.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.