Abakunzi b'umuziki baturutse mu bice bitandukanye by'Intara y'Iburengerazuba bateraniye ku kibuga cy'umupira cya Rubengera mu Karere ka Karongi, aho hateganyijwe kubera igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026.
Iki gitaramo kiraba kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Nyakanga 2026, kikaba gikomereje mu Karere ka Karongi nyuma yo kubera mu turere twa Huye, Ngoma na Muhanga.
Abitabiriye iki gikorwa bategereje gususurutswa n'abahanzi batandukanye barimo Amalon, Kivumbi King, Ross Kana, Marina, Bushali, Kenny Sol na Chris Eazy, uri kuzengurukana n'umuhanzikazi Utah Nice muri uru ruzinduko.
Umuhanzi Bruce Melodie, wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya nyuma, na we ari mu bahanzi bategerejwe kuri uru rubyiniro, aho abakunzi be biteze ko aza gutanga ibyishimo nk'ibyo yakomeje kugaragaza mu bitaramo biheruka.
Abaturage benshi bamaze kugera ahabera igitaramo, bifuza guhura imbonankubone n'abahanzi basanzwe bakurikira ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru.
Biteganyijwe ko mu masaha ari imbere umuhanzi wa mbere aza kuzamuka ku rubyiniro, hagatangira igitaramo kiri mu bikomeje kuzenguruka Intara z'u Rwanda muri gahunda ya MTN Iwacu Muzika Festival 2026.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.