Umuhanzi Amani Bizimana, uzwi ku izina rya Amalon, yigaruriye imitima y’abitabiriye igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyabereye mu Karere ka Karongi, aho yatanze umuziki wanyuze benshi ndetse asiga abafana bifuza ko yakomeza kuririmba.
Amalon ni we wabanje ku rubyiniro mu bahanzi bari batumiwe muri iki gitaramo, acurangirwa na Symphony Band isanzwe iherekeza abahanzi muri uru rugendo rwa MTN Iwacu Muzika Festival.
Yaserutse yambaye ikositimu y’umukara n’ishati y’umweru, atangira igitaramo aririmba indirimbo "Impunzi", imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane muri uyu mwaka. Nyuma y’iminota mike ku rubyiniro, yakuyemo ikote, akomeza gutaramira abafana mu buryo bwisanzuye.
Akimara gusoza "Impunzi", yakurikiJeho "Impanga", mbere yo gushimira abakunzi b’umuziki b’i Karongi ku buryo bamwakiriye.
Yagize ati:
"Ntabwo nari niteze ko aya masaha mwaba mwakubise gutya."
Yakomeje aririmba izindi ndirimbo zirimo "Byakubaho", "Derila" na "N'Imana", mbere yo gusoza n’indirimbo "Nyirabasare", yabyinishije imbaga y’abari bitabiriye igitaramo.
Amalon yamaze iminota igera kuri 25 ku rubyiniro, ariko n'ubwo yari asoje, abafana bakomeje kuririmba no kubyina indirimbo ze, bagaragaza ko bifuzaga ko yakomeza Kubataramira.
Uyu muhanzi yinjijwe ku rutonde rw’abaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival 2026 asimbuye Kevin Kade, utarabashije kwitabira ibi bitaramo kubera uburwayi.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.