Titi Brown yasabye ko imishinga y'indirimbo zirata u Rwanda yahabwa inkunga - Radio Salus FM 97.0

Titi Brown yasabye ko imishinga y'indirimbo zirata u Rwanda yahabwa inkunga

Titi Brown yasabye ko imishinga y'indirimbo zirata u Rwanda yahabwa inkunga

Umubyinnyi akaba n'umuhanzi Ishimwe Thierry, uzwi nka Titi Brown, yasabye Leta y'u Rwanda n'inzego zifite mu nshingano guteza imbere ubukerarugendo n'umuco gushyigikira imishinga y'indirimbo zigaragaza isura y'igihugu, avuga ko zifasha kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, Titi Brown yavuze ko nubwo hari ibikorwa byinshi bishyirwamo imbaraga mu kumenyekanisha u Rwanda, n'ubuhanzi bukwiye guhabwa umwanya munini kuko bushobora kugeza ubutumwa ku bantu benshi hirya no hino ku Isi.

Yagize ati:

"Nkeka ko hari ibintu Leta yacu ishyiramo ingufu cyane cyane binyuze muri RDB. Byaba byiza inashyize imbaraga mu bihangano byacu. Ku bushobozi bwanjye buke, mfatanyije n'abandi bahanzi banshyigikiye nakoze indirimbo irata igihugu. Hari n'abandi bakoze ibihangano nk'ibi, byaba byiza muduteye inkunga."

Yakomeje avuga ko yifuza ko indirimbo ye "Urare", irata u Rwanda, yahindurwa no mu Cyongereza kugira ngo ubutumwa buyikubiyemo bugere ku bantu benshi kurushaho, cyane cyane abo hanze y'u Rwanda.

Titi Brown yavuze ko ubuhanzi bushobora kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukerarugendo no kugaragaza isura nziza y'u Rwanda, bityo bwagakwiriye gushyigikirwa nk'indi mishinga ifasha kumenyekanisha igihugu.

Ibi abitangaje nyuma yo gusohora indirimbo "Urare", yahuriyemo n'abahanzi batandukanye ndetse n'ibindi byamamare byo mu Rwanda. Iyo ndirimbo yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki, aho imaze kurebwa n'abarenga miliyoni imwe kuri YouTube mu minsi 12 gusa.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.