The Ben, Mike Kayihura na Elijah Kitaka bongewe ku bahanzi bazaririmba muri Spinny and Friends - Radio Salus FM 97.0

The Ben, Mike Kayihura na Elijah Kitaka bongewe ku bahanzi bazaririmba muri Spinny and Friends

The Ben, Mike Kayihura na Elijah Kitaka bongewe ku bahanzi bazaririmba muri Spinny and Friends

Abategura ibitaramo bya DJ Spinny bizwi nka Spinny and Friends batangaje abandi bahanzi bazitabira umunsi wa kabiri w'ibi bitaramo, barimo The Ben, Mike Kayihura n'umuhanzi wo muri Uganda, Elijah Kitaka.

Aba bahanzi bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo nyuma yo gukurikirana umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi cya FIFA 2026, uzerekanirwa aho igitaramo kizabera.

Abategura iki gikorwa bavuga ko abazitabira bazabanza kurebera hamwe umukino wa nyuma w'iri rushanwa, nyuma bagakurikizaho igitaramo kirimo aba bahanzi ndetse na DJ Spinny n'abandi bazatangazwa.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 19 Nyakanga 2026 kuri Gahanga Cricket Stadium mu Karere ka Kicukiro.

Spinny and Friends yongeye kugaruka ku ngengabihe y'ibirori byo mu Rwanda, aho abayitegura batangaje ko igiye kujya iba buri mwaka, igahuza umuziki, imyidagaduro n'ibindi bikorwa bishimisha abakunzi b'umuziki.

Iki gikorwa giterwa inkunga na Forzza Bet, Airtel, Amstel n'Umujyi wa Kigali, kikaba kiri mu bitaramo bikomeje kwitabirwa n'abakunzi b'umuziki n'ibyamamare bitandukanye mu Rwanda.

Aaron DUSHIMIMANA Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.