Micky yifurije umugabo we Ag Promoter isabukuru nziza y'amavuko amwitura urukundo - Radio Salus FM 97.0

Micky yifurije umugabo we Ag Promoter isabukuru nziza y'amavuko amwitura urukundo

Micky yifurije umugabo we Ag Promoter isabukuru nziza y'amavuko amwitura urukundo

Umukinnyi wa filime nyarwanda Mukobwajana Asigiwe, uzwi nka Micky, yifurije umugabo we Ag Promoter isabukuru nziza y'amavuko mu butumwa bwuje urukundo n'imitoma yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa bwe, Micky yashimye uruhare umugabo we agira mu buzima bwe no mu muryango wabo, agaragaza ko urukundo amukunda rutari urwe gusa, ahubwo ko n'umwana wabo bategereje kuvuka amukunda kandi amwumva buri munsi.

Yagize ati:

"Ndashaka ko umenya ko atari njye njyenyine ugukunda cyane, n'umukobwa wacu uri mu nda aragukunda cyane. Nubwo atarakubona amaso ku maso, buri munsi yumva ijwi ryawe, yumva urukundo umwereka, kandi twese hamwe turagukunda bitagira iherezo."

Yakomeje amusabira imigisha n'ubuzima bwiza, amusaba gukomeza kurindwa n'Imana kugira ngo bakomeze kubaka urugo rushingiye ku rukundo, amahoro n'ibyishimo.

Micky yasoje ubutumwa bwe yifuriza Ag Promoter umunsi mwiza w'amavuko, amushimira urukundo n'ubwitange akomeje kugaragariza umuryango we.

Urukundo rwa Micky na Ag Promoter rumaze igihe rukurikirwa n'abatari bake ku mbuga nkoranyambaga. Aba bombi batangiye gukundana mu 2024, nyuma baza gukora ubukwe mu 2026 mu birori byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda.

Kuri ubu, bakomeje kwishimira urugendo rushya rw'ubuzima bwabo bw'urushako ndetse banitegura kwakira imfura yabo ya mbere.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.