King James Ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye - Radio Salus FM 97.0

King James Ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye

King James Ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye

Ruhumuriza James wamamaye mumazina nka King James, ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye aherutse gutangariza abakunzi be.

Ni igitaramo cye cya mbere cyo kwizihiza imyaka 20 amaze akora umuziki nk'uwabigize umwuga, kizaba kuwa 01-02 Nzeri uyu mwaka mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

Ubwo Itangazamakuru ryamusuraga aho yarimo akorera imyitozo yo kuririmba izwi nka Sound Check mu cyumba cyahariwe imiziki muri Kigali Universe, basanze imyiteguro y'iki gitaramo irimbanyije.

King James yavuze ko iki atari igitaramo gusa ahubwo ari umuhuro udasanzwe w'iminsi ibiri. Yagize ati:
"Iki ni igitaramo cyange cya mbere nateguye kuva kera Ariko nicyo Gihe Ngo ntange ibyishimo bidasanzwe kubakunzi bange.Iki si igitaramo gusa ahubwo ni umuhuro nge N'abafana bange,Iminsi ibiri ndakeka tuzaba Tumaze gushirana urukumbuzi".

Mugikorwa cya Sound Check yarimo akora ntabwo yari wenyine kuko Umurapperi P-Fla biteganyijwe ko nawe azataramana na king James bari kumwe muri iki gikorwa.

King James wari ukumbuwe kumvikana kurubyiniro, yatangaje ko azatanga ibyishimo bidasanzwe kubakunzi be, ndetse ari n'umwanya mwiza wo kwerekana izindi mpano nshya mu muziki nyarwanda.

Biteganyijwe ko abahanzi bakizamuka barimo King V, Zuba ray, Manick yani n'abandi bataramenyekana bazataramira abakunzi babo muri BK Arena kuri izi tariki.

King James ni umwe mubanyabigwi mumuziki nyarwanda, benshi bakunze kumwita Umwami w'imitoma kubera Injyana zituje z'urukundo aririmba. Aherutse gutangaza ko we na Chris eazy benda gusohora indirimbo yitwa"Wakanaka "

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.