Umunyarwenya Kagarara uzwi nka Ashton small yahawe impano idasanzwe nyuma yo gukorana urugendo rwo kuzenguruka ibihugu bitandukanye bya Afurika ari kumwe n'Umunyamerika wamamaye ku mbuga nkoranyambaga, Ashton Hall.
Mu birori byabereye i Kigali byitabiriwe n'abakunzi babo ndetse n'abafatanyabikorwa, Kagarara yashyikirijwe imodoka nshya yo mu bwoko bwa KIA ndetse anahabwa amafaranga angana n'amadolari ya Amerika 5,000 hafi milliyoni 7 na maganatanu y'amanyarwanda nk'ishimwe ry'uruhare rwe muri uru rugendo rwagize uruhare mu kumenyekanisha impano z'urubyiruko rwa Afurika. Muri ibi birori The Ben yaririmbiye Ashton Hall mu ijwi ridasanzwe.
Mu ijambo rye, Kagarara yavuze ko uru rugendo rwamwigishije byinshi, rumuhuza n'abantu batandukanye ndetse runamufungurira imiryango mishya mu rugendo rwe rw'ubuhanzi n'ubusabane ku rwego mpuzamahanga. Yashimiye Ashton Hall wamugiriye icyizere, anizeza abakunzi be ko agiye gukomeza gukora ibikorwa birushijeho kunezeza no guhagararira neza u Rwanda.
Abari bitabiriye ibyo birori bagaragaje ko Kagarara yabaye urugero rwiza rw'urubyiruko rukoresha impano zarwo mu kwiyubakira ejo hazaza. Bamwifurije gukomeza gutera imbere no gukomeza kwamamaza u Rwanda n'Afurika muri rusange ku rwego mpuzamahanga.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.