umuvangamiziki DJ Sonia yatangaje ko ikibazo amaze igihe agaragaza cyinjiye mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo kwakirwa no kumvwa n'abayobozi barwo.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, DJ Sonia yashimiye by'umwihariko Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col. (Rtd) Kabanda Kayigamba Pacifique, ndetse n'abakozi bose b'uru rwego, avuga ko bamwakiranye ubushishozi kandi bakamwizeza ko ikibazo cye kizakurikiranwa mu buryo bukurikije amategeko.
Ibi bibaye nyuma y'uko aherutse gusaba ubufasha mu ruhame, avuga ko amaze imyaka itatu azenguruka inzego zitandukanye ashaka ubutabera ariko ntibumugeraho nk'uko yabwifuzaga.
Ubutumwa bwe bwakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaje ko bamushyigikiye banamusabira ubutabera.
DJ Sonia yavuze ko yizeye ko kuba RIB yamaze kwakira dosiye ye no kuyitangira iperereza bizatanga icyizere cyo kubona igisubizo kirambye. Yanasabye abakomeje kumushyigikira gukomeza kumuba hafi mu gihe ategereje ibyemezo bizava mu iperereza riri gukorwa n'inzego zibifitiye ububasha.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.