Ashton Hall yavuze ko yifuza guhura na The Ben nyuma yo kugera i Kigali - Radio Salus FM 97.0

Ashton Hall yavuze ko yifuza guhura na The Ben nyuma yo kugera i Kigali

Ashton Hall yavuze ko yifuza guhura na The Ben nyuma yo kugera i Kigali

Ashton Hall yavuze ko yifuza guhura na The Ben nyuma yo kugera i Kigali

 

Icyamamare mu muziki nyarwanda The Ben kiri mu byitezwe guhura n'Umunyamerika Ashton Hall, umaze kugera i Kigali mu ruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda. Iri huriro riri kuvugisha benshi, dore ko Ashton Hall yagaragaje ko yifuza guhura na The Ben nyuma yo kubibwirwa n'inshuti ye magara Uwizeye Enock (Kagarara) uzwi nka Ashton Small.

Amakuru aturuka ku bari kumwe na Ashton Hall avuga ko Kagarara yamubwiye ko The Ben ari umwe mu bahanzi bakomeye kandi akundwa cyane mu Rwanda, ndetse amusobanurira amateka ye n'uruhare yagize mu guteza imbere umuziki nyarwanda. Ni yo mpamvu guhura na The Ben biri mu bikorwa bya mbere Ashton Hall ateganya gukora ari mu Rwanda.

Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, Ashton Hall yavuze ko yishimiye cyane gusura u Rwanda. Yavuze ko mbere atari asanzwe azi byinshi kuri iki gihugu, ariko ko Kagarara yamubereye umuyoboro wo kumenya ubwiza bw'u Rwanda n'abaturage barwo.

Yanatanze ubutumwa bushishikariza urubyiruko rw'u Rwanda gukomeza kwizera inzozi zarwo no gukora cyane, avuga ko gutsinda bisaba kwihangana no kudacibwa intege n'ibitekerezo bibi by'abandi. Guhura kwa The Ben na Ashton Hall bitegerejwe nk'igikorwa gishobora kurushaho kwamamaza umuziki n'ubukerarugendo bw'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.