Umunyarwenya Mitsutsu, umaze igihe ahanganye n'ibibazo bikomeye bishingiye ku burwayi bwa murumuna we umaze imyaka ibiri arembeye mu bitaro, yakusanyirijwe inkunga mu gitaramo cya Gen Z Comedy cyabaye mu ijoro ryo ku wa 9 Nyakanga 2026.
Mu gihe iki gitaramo cyari kigeze hagati, umunyarwenya Fally Merci yabonye Mitsutsu mu bitabiriye igitaramo, amuhamagara ku rubyiniro maze asobanurira abari bahari ibibazo by'umuryango we, by'umwihariko uburwayi bwa murumuna we umaze igihe kinini yitabwaho n'abaganga.
Nyuma yo gusobanura uko ikibazo giteye, Fally Merci yasabye abitabiriye igitaramo kugira uruhare mu gukusanya inkunga yo gufasha Mitsutsu gukomeza kuvuriza murumuna we. Abari bitabiriye bahise batanga inkunga mu buryo butandukanye, bamwe bayimuha mu ntoki, abandi bayohereza hifashishijwe uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe telefone.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma y'igikorwa cyo gukusanya inkunga, Fally Merci yavuze ko adashobora gutangaza amafaranga yakusanyijwe, ashimangira ko icy'ingenzi ari ugufasha Mitsutsu muri ibi bihe bikomeye.
Yagize ati:
"Hari abatanze amafaranga mu ntoki, abandi bayanyuza kuri Mobile Money. Sinavuga umubare wayo kuko si cyo cy'ingenzi. Icy'ingenzi ni uko abantu bamenye ko Mitsutsu ahanganye n'ibibazo bikomeye kandi ko akeneye ubufasha. Turasaba n'abandi bafite umutima wo gufasha gukomeza kumuba hafi."
Iki gitaramo cyanitabiriwe n'ibindi byamamare byo mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda. Umuhanzi Intore Masamba yaganirije urubyiruko ku ruhare rw'abahanzi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, mu gihe Titi Brown we yamuritse indirimbo ye nshya yise "Urare", yakoranye n'abandi banyabugeni batandukanye.
Igikorwa cyo gukusanyiriza Mitsutsu inkunga cyagaragaje ubufatanye buri hagati y'abahanzi, abanyabugeni n'abakunzi b'imyidagaduro, mu rwego rwo gufasha umwe mu babo uri mu bihe bitoroshye.
Grace TUYISHIMIRE / Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.