Ashton Hall, Ashton small Kagarara na Indian Ashton Hall, bageze i Kigali, bakiranwa urugwiro n'abakunzi babo - Radio Salus FM 97.0

Ashton Hall, Ashton small Kagarara na Indian Ashton Hall, bageze i Kigali, bakiranwa urugwiro n'abakunzi babo

Ashton Hall, Ashton small Kagarara na Indian Ashton Hall, bageze i Kigali, bakiranwa urugwiro n'abakunzi babo

Umunyamerika Ashton Hall, ari kumwe na Ashton Small wamamaye nka Kagarara ndetse na Indian Ashton Hall, bageze mu Rwanda mu ijoro rrishyira kuri uyu wa Gatanu, bakubutse muri Bénin aho bari bamaze iminsi mu rugendo ruzenguruka ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

Nubwo indege yabo yageze i Kigali mu masaha y'ijoro, ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe hari hateraniye abantu benshi barimo abanyamakuru n'abakunzi babo, bari baje kubakira no kubifuriza ikaze mu Rwanda.

Akigera mu Rwanda, Ashton Hall yavuze ko yishimiye cyane gusura iki gihugu, ashimangira ko ari urugendo yari amaze igihe ategereje cyane kubera ubucuti afitanye na Ashton Small uzwi nka Kagarara.
Yabajijwe niba yari asanzwe azi u Rwanda mbere yo kumenyana na Kagarara, asubiza ko mbere atari aruzi, ahubwo ko ari inshuti ye yamumenyesheje ibyiza byarwo ndetse ikanamutera amatsiko yo kurusura.

Ashton Hall yanahaye ubutumwa urubyiruko rw'u Rwanda, arushishikariza gukomeza guharanira inzozi zarwo no kudacibwa intege n'abashobora kuruseka cyangwa kuruca intege kubera ibyo rwifuza kugeraho.
Yavuze ko umuntu agomba kwizera ubushobozi bwe no gukora cyane kugeza ageze ku ntego ze, aho guheranwa n'ibitekerezo bibi by'abandi.

Uyu Munyamerika kandi yashimye uburyo Kagarara akomeje kwamamara ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri Instagram, asaba Abanyarwanda n'abandi bamukurikira gukomeza kumushyigikira kugira ngo ibikorwa bye birusheho kugera kuri benshi.

Urugendo rwa Ashton Hall mu Rwanda rukurikiye ubutumire bwa Kagarara, watangiye kubushyira ahagaragara muri Kamena 2026, amusaba kuza kwirebera impano zidasanzwe z'Abanyarwanda, by'umwihariko abafite ubumuga.
Kuva icyo gihe, Kagarara yakomeje kwigarurira imitima y'abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, aho kuri ubu abarirwa mu Banyarwanda bafite ababakurikira benshi kuri Instagram.

Kwamamaza kwe kwiyongereye cyane nyuma yo gutangira kugaragara ari kumwe na Ashton Hall, wamamaye ku rwego mpuzamahanga kubera amashusho asangiza abantu agaragaza imyitozo ngororamubiri, cyane cyane iyo kwiruka.

Ashton Hall aherutse gutangaza ko afite intego yo gufasha Kagarara kugera nibura ku bamukurikira miliyoni imwe kuri Instagram, ndetse no kumushyigikira mu mishinga itandukanye izamufasha gukomeza gutera imbere.
U Rwanda rubaye igihugu cya gatanu bagezemo muri uru rugendo rwa Afurika, nyuma ya Ghana, Cameroun, Nigeria na Bénin.

Mu minsi iri imbere, Ashton Hall na bagenzi be bazasura ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, basura urugo rwa Kagarara ndetse banitabire ibikorwa bitandukanye byateguwe mu rwego rwo kubakira no kumenyekanisha ibikorwa byabo

NSENGIMANA Jean Bosco/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.