Nyarwaya Innocent, wamamaye nka Yago Pondat amagambo yavuze abinyujije mu mashusho y'ikiganiro avuga ngo “Ubu nkinzeho, Ndongeye nkinguyeho ” ari kuvugisha benshi cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Tik Tok na Instagram.
Aya magambo Yago yayavugiye mu kiganiro yakoze ku wa 30 Kamena 2026, aho yavugaga ku ngingo zitandukanye cyane cyane amakimbirane ari mu myidagaduro ndetse biza kurangira avuzemo iyi mvugo yasamiwe hejuru na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda.
Umunyamakuru akaba n'umuhanzi Yago Pondat muri iki kiganiro yaburiraga abantu bakomeje kwiyitirira abakunzi b’ibikorwa bye yise‘Big Energy’ mu gusebya Leta y’u Rwanda avuga ko yitandukanyije na bo Kandi ntaho ahuriye nabo.
Icyo gihe yavuze ko agiye gutaha mu Rwanda ndetse ko yiteguye kuzahangana n’abo bantu yanze gutangaza amazina, avuga ko azayatangaza igihe azagarukira gukorera i Kigali.
Iki kiganiro kimaze gukurikirwa n’abantu benshi by’umwihariko bakurikiramo imvugo yavuzemo agira ati:
“Ubu nkinzeho, Ndongeye nkinguyeho”
Yago Pondat ubwo yavugaga aya magambo, iyo yakingagaho yavanaga amadarubindi(amataratara) ku maso igice gito ku buryo umureba abona amaso na ho amadarubindi ye afashe ku zuru, naho gukingaho bikaba kongera kwambara amadarubindi neza.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu benshi bari kwigana iyi mvugo ya Yago Pondat ndetse n’ibyamamare birimo nka Clapton Kibonge, Killerman, DJ Briane, Rusine ndetse n’abandi benshi.
Hari abantu bari kwigana ibyo Yago Pondat yakoraga byo gukuramo no kongera kwambara amadarubindi, abandi bakamwigana bakinga banakingura inzugi, abandi babikora ku biryo n’ibindi.
Uko iminsi iri kugenda yicuma niko amashusho y'abamwigana ari kurushaho gukwirakwira kumbuga nkoranyambaga zirimo Tik Tok na Instagram.
Yago Pondat aherutse kugaragaza ko afitanye ubushyamirane na bamwe mu bakora mu myidagaduro, asaba kurenganurwa na Leta y'u Rwanda ndetse aza kwemererwa kugaruka mu Rwanda n'umuvugizi w'urwego rw'ubugenzacyaha RIB Dr.Murangira B Thierry.
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.