Abafana ba The Ben bamugeneye mpano bafatanyije na Makanyaga Abdoul  - Radio Salus FM 97.0

Abafana ba The Ben bamugeneye mpano bafatanyije na Makanyaga Abdoul 

Abafana ba The Ben bamugeneye mpano bafatanyije na Makanyaga Abdoul 

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yongeye kugaragarizwa urukundo n'abamukurikira, aho itsinda ry'ababyeyi bamaze igihe bamushyigikira ryamugeneye impano y'ishimwe nyuma yo gusoza ibitaramo bya Summer Country Tour byabereye hirya no hino mu gihugu.

Aba babyeyi, bamwe muri bo ni abantu bazwi mu ruganda rw'imyidagaduro ndetse abandi bageze mu zabukuru, bagaragaje ko batigeze bacika intege mu gukurikira The Ben muri uru rugendo rw'ibitaramo. Nubwo hari abafite imyaka myinshi n'abafite ibibazo by'ubuzima, bakomeje kumuba hafi mu rwego rwo kumwereka ko bamushyigikiye.

Nyuma y'isozwa ry'ibi bitaramo, bahisemo kumushimira bamushyikiriza impano, bavuga ko bishimiye imyitwarire ye, uburyo yabubashye ndetse n'icyubahiro yabahaye aho banyuze hose.

Umuhanzi Makanyaga Abdoul, uri muri iri tsinda, yavuze ko nubwo yari asanzwe akunda indirimbo za The Ben, kurushaho kumumenya byatumye arushaho kumwiyumvamo kubera uburyo agaragaza ubupfura n'ubwubahane.

Yavuze ko The Ben yamwakiriye nk'umubyeyi igihe bahuraga bwa mbere, ibintu yavuze ko byamukoze ku mutima. Yanahamagariye abahanzi nyarwanda gukomeza gukorera hamwe no gushyira imbere ubumwe kugira ngo umuziki nyarwanda ukomeze gutera imbere.

Uwanyirigira Ange Aulea na we yavuze ko urukundo afitiye The Ben rudasanzwe, agaragaza ko we n'umuryango we bazakomeza kumushyigikira no gukunda ibikorwa bye mu bihe biri imbere.

Mu bagaragaye muri iri tsinda harimo kandi impanga zizwi muri sinema nyarwanda, Kakuze Sawdah na Kanakuze Alima. Aba bombi bavuga ko bakurikiranye urugendo rwa The Ben kuva agitangira umuziki, kandi kugeza ubu bakomeje kwishimira ibikorwa bye.

Kanakuze Alima yavuze ko atari we wenyine umufana wa The Ben, ahubwo ko n'abuzukuru be bakunda cyane indirimbo ze kandi bakomeza kuzumva.

Ku ruhande rwa Kakuze Sawdah, yasabye The Ben kudacibwa intege n'abanenga ibyo akora, ahubwo agakomeza gukora cyane, akiringira Imana no gukoresha neza impano yahawe, kuko ari byo bizatuma akomeza gutsinda no kugera kure mu rugendo rwe rw'umuziki.

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.