Imyanda y'ibyakoreshejwe mubukwe Bwa Taylor swift yabaye imari ikomeye - Radio Salus FM 97.0

Imyanda y'ibyakoreshejwe mubukwe Bwa Taylor swift yabaye imari ikomeye

Imyanda y'ibyakoreshejwe mubukwe Bwa Taylor swift yabaye imari ikomeye

Ubwo mu gace ka Madison square garden mu mujyi wa New York City haberaga ubukwe bwa Taylor swift kuwa 03 Kanama uyu mwaka, Ibisigazwa by'ibyakoreshejwe muri ubu bukwe byabaye ibicuruzwa bihenze.

Abafana ba Taylor Swift bongeye kugaragaza urukundo rudasanzwe bakunda uyu muhanzikazi. Nyuma y’uko bamwe bemeye kugura imyanda yakusanyirijwe hafi y’ahabereye ubukwe bwe na Travis Kelce.

Iyi myanda ikaba yarakusanyijwe n’umunyabugeni wo mu mugi wa New York witwa Justin Gignac, wayitoraguye mu mihanda yo hafi ya Madison Square Garden, ahabereye ubwo bukwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye.

Mu myanda yagurishijwe harimo ibishirira by’itabi, imifuniko y’amacupa y’amazi, udukoresho two kunywesha inzoga, ibikoresho byo kuriraho, uduce tw’imigozi yifashishijwe na Polisi mu gukumira abantu n’ibindi bikoresho byatawe hafi yahabereye ubukwe.

Buri kintu cyashyizwe mu gakoresho gato ka pulasitiki, gifungwa neza nk’igihangano, hanyuma gishyirwaho umukono w’uwo munyabugeni Justin Gignac.

Uyu munyabugeni yavuze ko iki gitekerezo cyo gukusanya imyanda cyashimishije cyane abafana ba Taylor Swift, bazwi nka "Swifties", kuko bamwe bashakaga kugira akantu gato kabibutsa ubukwe bw’icyamamare bakunda, nubwo kaba kari mu buryo butaziguye.

Buri kintu cyagurishwaga amadolari 25. Mu gihe kitarenze amasaha 24 nyuma yo gutangira kubigurisha, ibintu byose 50 byari byashyizwe ku isoko byari byamaze kugurwa n'abafana be. Uyu munyabugeni yatangaje ko yinjije amadolari 1250, ndetse ko ashobora kongera gushyira ibindi nkabyo ku isoko mu masaha ari imbere.

Justin Gignac yavuze ko intego ye ari ugufata ibihe bikomeye biba mu buzima bw’umuco wa New York akabihindura urwibutso kugira ngo abantu bazajye babibona nk’akantu kabitse amateka y’icyo gihe kigendanye n'ibyabaye.

Ubu bukwe bwa Taylor Swift bwakurikiwe cyane n’abafana benshi, bamwe muri bo bakaba bari bagiye mu mujyi wa New York bagerageza kwegera aho bwabereye, ariko ntibabasha kuhagera kuko agace kose kari kafunzwe na polisi yo muri leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.