Kimberly Marasco yajuririye icyemezo cyatesheje agaciro ikirego yarezemo Taylor Swift. - Radio Salus FM 97.0

Kimberly Marasco yajuririye icyemezo cyatesheje agaciro ikirego yarezemo Taylor Swift.

Kimberly Marasco yajuririye icyemezo cyatesheje agaciro ikirego yarezemo Taylor Swift.

Umusizi wo muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kimberly Marasco, yajuririye icyemezo cy'urukiko cyatesheje agaciro ikirego yarezemo umuhanzikazi Taylor Swift, amushinja gukoresha amagambo n'ibitekerezo byo mu bisigo bye mu ndirimbo ze atabimuhereye uburenganzira.

Ubujurire bwa Marasco bwatanzwe mu rukiko rwisumbuyeho nyuma y'iminsi mike umucamanza afashe icyemezo cyo gutesha agaciro ikirego cye, aho asaba ko urubanza rwongera gusuzumwa.

Mu mwanzuro w'urukiko, hagaragajwe ko amagambo n'ibitekerezo Marasco yavugaga ko byakoreshejwe na Taylor Swift ari ibisanzwe kandi bidafite umwihariko uhagije watuma hafatwa umwanzuro w'uko habayeho kwica uburenganzira bw'umwanditsi.

Uru rubanza rumaze imyaka irenga ibiri rukurikiranwa n'inkiko. Muri icyo gihe, Marasco yatanze ibirego bitandukanye arega Taylor Swift, ariko byose byaje guteshwa agaciro kubera kutagira ishingiro rihagije.

Ku ruhande rwa Taylor Swift, abamwunganira mu mategeko bakomeje gushimangira ko ibyo birego nta bimenyetso bifatika bishingiyeho, bavuga ko bigamije gusa guharabika no kwangiza isura y'umukiliya wabo.

Kimberly Marasco ashinja Taylor Swift gukoresha amagambo n'ibitekerezo byo mu bitabo bye by'imivugo mu ndirimbo zirimo The Man, The Great War ndetse n'izindi zigaragara kuri album The Tortured Poets Department, asaba ko yabibazwa imbere y'amategeko.

NSENGIMANA Jean Bosco/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.