Teta sandra agiye guhindura ibirori by'abambara imituku yatangije - Radio Salus FM 97.0

Teta sandra agiye guhindura ibirori by'abambara imituku yatangije

Teta sandra agiye guhindura ibirori by'abambara imituku yatangije

Umunyamideli ukomoka mu gihugu cya Uganda Teta Sandra yatangaje ko yahinduye umuvuno mu birori by'abantu bambara imituku gusa.

Nyuma y’imyaka myinshi atabitegura, Teta Sandra yongeye gutangaza ko agiye gukora ibirori by’abambaye umutuku, ariko kuri iyi nshuro ahindura uburyo byakorwagamo, kuko bitazongera kubera mu kabari nk’uko byari bisanzwe.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Teta Sandra yavuze ko yashingiye ku kuba imyaka igenda ishira ahindura imitekerereze, bityo akaba yarahisemo ko ibi birori bizajya bihuza abantu basangira aho kuba ibirori byo mu tubari.

Yagize ati: "Uko imyaka igenda yiyongera, umuntu agenda ahindura imyumvire. Kuri iyi nshuro nabikuye mu tubari, ahubwo ndashaka ko bihuza abantu bagiye gusangira."

Ni ibirori yise ' Red Reign Branch ' biteganyijwe ko bizaba ku wa 30 Kanama uyu mwaka mu gace ka Latitude 0⁰ Degrees I Kampala.

Ibi birori yongeye kubitegura nyuma y'imyaka umunani amaze atabikora Kuko yaherukaga kubikorera I Kigali mu mwaka wa 2018 aho byari byahuriyemo ibyamamare bitandukanye.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.