Abafite impano zitandukanye muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, batangiye urugendo rw'ibitaramo aho bagiye guhera kucyo bise Zebra Summer Stars Showcase Festival.
Ni igitaramo kibimburira ibindi bitaramo bari gutegura byo kumurika no gukuza impano zabo binyuze mu guhura n'urungano ndetse no kwishimana.
Iki gitaramo kizaba kuwa gatanu tariki ya 10 Kanama 2026 ahazwi nka Kuri Zebra Dommus inn hotel iherereye mu karere ka Huye, I Tumba ahazwi nko mu Kigarama.
Iki gitaramo cyahurijwemo abanyempano batandukanye baturutse muri Kaminuza y'u Rwanda, Abahanzi barimo Pani Maestro na Silencer Og ndetse na Hazard Boy bazaba bataramira abantu muri iki gitaramo, Ni igitaramo kizasusurutswa n'umuvanzi w'imiziki Dj paxco original umaze kwigarurira imitima y'abato mu karere ka Huye.
Ni igitaramo kandi kizitabirwa n'ababyinnyi barimo Medicine, Ahad Last na Young k (Shariff) bafite impano idasanzwe yo kubyina indirimbo zizwi nka Amapiano.
Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye na Zebra Dommus inn hotel nk'umufatanyabikorwa mu rwego rwo kumenyekanisha ibihangano n'impano z'abato ndetse bavuga ko ari ingirakamaro kuri bo no kubyaza impano zabo umusaruro.
Biteganyijwe ko imiryango izafungura saa munani z'amanywa, aho abahanzi bazabanza gukora icyo bise " Swimming of summer", Umukino uzahuza abanyempano wo koga muri piscine mbere yo kuririmbira abazaba bitabiye iki gitaramo.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.