Umuhanzikazi Zuhura Othman Soud wo muri Tanzania wamamaye nka Zuchu yanyomoje amakuru amaze iminsi avugwa ku mbuga nkoranyambaga, aho byavugwaga ko we n'umuhanzi Diamond Platnumz bamaze kwibaruka.
Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram, Zuchu yagaragaje ko na we ubwe ayo makuru nta kintu na kimwe ayaziho ndetse ko amafoto yasakajwe ari ayakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano buzwi nka AI.
Mu minsi ishize nibwo hakwirakwirijwe amafoto n'amashusho ya Zuchu yambaye imyenda minini ndetse yitwara nk'umugore waba utwite, ibi bintu byatumye abo ku mbuga nkoranyambaga bacika ururondoro bavuga ko yaba atwite.
Icyakora icyo gihe yaba Zuchu cyangwa Diamond Platinumz, nta n'umwe wigeze agira icyo abivugaho, ngo abyemeze cyangwa abihakane.Gusa uyu munsi nibwo yagize icyo abivugaho.
Zuchu ni umwe mubahanzikazi bakunzwe mugihugu cya Tanzania,Akaba asanzwe abarizwa muri label irebererwa na Diamond Platinumz bamaze igihe kitari kinini babana.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.