Umuhanzikazi Tyla yongeye kwandika amateka mu muziki wa Afurika nyuma yo kuba umuhanzi wa mbere ugejeje ku byumweru 100 ayoboye urutonde rwa Billboard U.S. Afrobeats Songs Chart, intambwe ikomeza gushimangira izamuka ry'umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga.
Aya mateka akomeje gushimangira umwanya Tyla afite mu bahanzi b'ibisekuru bishya, by'umwihariko nyuma y'intsinzi idasanzwe y'indirimbo ye "Water", yamumenyekanishije ku Isi yose ndetse ikamuhesha ibihembo bitandukanye mu rugendo rwe rwa muzika.
Mu kiganiro aheruka kugirana n'itangazamakuru, Tyla yavuze ko akimara kurangiza gukora "Water" yahise yumva ari indirimbo idasanzwe.
Yagize ati:
"Nahise numva ko ari indirimbo ikomeye cyane. Nakomezaga kuyumva inshuro nyinshi ntarinambwe, kandi akenshi abahanzi bagera aho bakarambirwa indirimbo zabo."
Icyo yari yiteze cyaje kuba impamo kuko "Water" yabaye imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga, igera mu ndirimbo za mbere ku mbuga zitandukanye ndetse iba imwe mu ndirimbo za Afrobeats zacuranzwe cyane ku rubuga rwa Spotify.
Uyu muhanzikazi w'imyaka 21 yananditse amateka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yabaye umuhanzikazi wa mbere wo muri Afurika y'Epfo uririmba ku giti cye winjiye ku rutonde rwa Billboard Hot 100 nyuma y'imyaka irenga 50. Yanegukanye kandi igihembo cya Grammy mu cyiciro cya Best African Music Performance, abikesheje indirimbo "Water".
Mu gihe akomeje kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga, amakuru aheruka gutangazwa agaragaza ko Tyla yasinyanye amasezerano mashya n'inzu y'imyidagaduro Roc Nation, nyuma yo gusoza ubufatanye yari afitanye na Epic Records.
Kuri ubu, Tyla ari mu myiteguro yo gusohora album ye ya kabiri yise "A*POP", iteganyijwe kujya hanze ku wa 24 Nyakanga 2026, ibintu abakunzi b'umuziki hirya no hino ku Isi bategerezanyije amatsiko menshi.
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.