Abana ba nyakwigendera umuraperi Nipsey Hussle, ari bo Emani Asghedom w'imyaka 17 na Kross Asghedom w'imyaka 9, bamaze guhabwa ku mugaragaro umutungo basigiwe na se nyuma y'uko ibikorwa byose by'amategeko bijyanye no kuwubagabanya birangiye.
Nk'uko byatangajwe na TMZ, ishingiye ku nyandiko z'urukiko, umutungo wa Nipsey Hussle ubarirwa agaciro ka miliyoni 11 z'amadolari ya Amerika, angana na miliyari zisaga 15 z'Amafaranga y'u Rwanda.
Izo nyandiko zigaragaza ko buri mwana yahawe 50% by'umutungo, urimo amafaranga, uburenganzira ku bihangano bya se (music royalties), imigabane mu bucuruzi ndetse n'indi mitungo yasizwe na nyakwigendera. Gusa, urukiko rwategetse ko amafaranga nyirizina buri wese yahawe agirwa ibanga.
Nyuma y'urupfu rwa Nipsey Hussle mu 2019, musaza we Blacc Sam ni we wari ushinzwe gucunga uwo mutungo. Icyakora, nyuma haje kuvuka amakimbirane hagati ye na Tanisha Foster, nyina wa Emani Asghedom, ku birebana n'uburenganzira bwo kurera umwana no gucunga umutungo we. Aya makimbirane yaje gukemurwa mu mwaka ushize.
Ku rundi ruhande, Lauren London, wahoze ari umukunzi wa Nipsey Hussle akaba na nyina wa Kross Asghedom, yemerewe kwakira miliyoni 5.6 z'amadolari ya Amerika azifashisha mu kurera no kwita ku mibereho y'umuhungu wabo. Azanakomeza kugira uruhare mu micungire ya Marathon Clothing, ikigo cy'imyambaro cyashinzwe na Nipsey Hussle kikaba kigikomeje ibikorwa byacyo.
Nipsey Hussle, amazina ye nyakuri yari Ermias Joseph Asghedom, yari umwe mu baraperi n'abashoramari bubashywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yamenyekanye cyane mu muziki wa Hip-Hop, ariko anashimirwa uruhare yagize mu guteza imbere urubyiruko n'ishoramari mu gace yakuriyemo ka South Los Angeles.
Yishwe arashwe ku wa 31 Werurwe 2019 imbere y'iduka rye rya Marathon Clothing riherereye i Los Angeles. Eric Holder Jr., wahamwe n'icyaha cyo kumwica, yakatiwe igifungo cy'imyaka 60 kugeza ku gifungo cya burundu.
Nyuma y'imyaka irenga irindwi y'urupfu rwe, isaranganywa ry'umutungo wa Nipsey Hussle rirangiye, rituma abana be bahabwa ku mugaragaro umurage yabasigiye, hakurikijwe ibyemezo byafashwe n'urukiko.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.