Umuhanzi w'icyamamare muri Nigeria, David Adedeji Adeleke, uzwi nka Davido, yavuze ko indirimbo ye "Fall" ari yo yabaye intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika, ayihuza n'igihe yatangiraga kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Mu kiganiro yagiranye na Capital XTRA, Davido yavuze ko bimwe mu bihe bitazibagirana ari igihe yabonaga amashusho agaragaza icyamamare mu mupira w'amaguru, Cristiano Ronaldo, yishimira indirimbo "Fall".
Yagize ati:
"Igihe nabonaga ayo mashusho, naribwiye nti: 'Iyi ndirimbo yamaze kugera kure cyane.'"
Uyu muhanzi yavuze ko kuva icyo gihe ubuzima bwe bwahindutse, aho "Fall" yamufunguriye amarembo ku isoko mpuzamahanga, ikanagira uruhare mu kuzamura umwuga we n'ubucuruzi bushingiye ku muziki.
Yasobanuye ko nubwo yari asanzwe afite izina muri Nigeria no mu bindi bihugu bya Afurika, "Fall" ari yo ndirimbo yamuhesheje kumenyekana ku rwego rwagutse ndetse ikamwinjiriza amahirwe mashya mu ruganda rwa muzika.
Davido yatangiye umuziki nk'umwe mu bagize itsinda KB International, mbere yo kwamamara mu 2011 abikesheje indirimbo "Dami Duro". Mu 2016 yashinze inzu ifasha abahanzi ya Davido Music Worldwide (DMW), yakomeje kuvamo bamwe mu bahanzi bagezweho muri Afurika.
Mu rugendo rwe rwa muzika, Davido yasohoye indirimbo zakunzwe zirimo "If", "Fall", "FIA", "Assurance", "Risky", "Unavailable" n'izindi zamugize umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku mugabane wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Uyu muhanzi aheruka gutaramira i Kigali mu 2025 mu gitaramo cyari mu ruzinduko rwo kumenyekanisha album ye "5ive", yakoreye mu bihugu bitandukanye, anashimangira ko azakomeza gukora umuziki ugamije kugera ku bakunzi bo hirya no hino ku isi.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.