RIB yemeje ko Shaddyboo ari kwitabwaho muri Huye Isange Rehabilitation Centre - Radio Salus FM 97.0

RIB yemeje ko Shaddyboo ari kwitabwaho muri Huye Isange Rehabilitation Centre

RIB yemeje ko Shaddyboo ari kwitabwaho muri Huye Isange Rehabilitation Centre

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umunyamideri Mbabazi Shadia, uzwi nka Shaddyboo, ari kwitabwaho muri Huye Isange Rehabilitation Centre nyuma y'isuzuma ryakozwe mu rwego rw'iperereza.

 

Aya makuru yemejwe n'Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, nyuma y'iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amakuru yavugaga ko Shaddyboo yaba yaratawe muri yombi.

 

Nk'uko RIB yabisobanuye, icyemezo cyo kumwohereza muri iki kigo cyafashwe nyuma y'ibizamini n'isuzuma byakozwe mu gihe hakurikiranwaga ikirego Shaddyboo yatanze, kivuga ko yasambanyijwe ku gahato.

 

Dr. Murangira yavuze ko isuzuma ryagaragaje ko akeneye ubufasha bwihariye, bituma yoherezwa muri Huye Isange Rehabilitation Centre kugira ngo ahabwe ubuvuzi n'ubujyanama n'inzobere zibishinzwe.

 

Yavuze kandi ko Shaddyboo ari gukurikiranwa n'abahanga mu buzima bwo mu mutwe no mu mitekerereze, hagamijwe gusuzuma impamvu zaba zaragize uruhare mu kibazo cyagaragaye no kumufasha mu rugendo rwo gukira.

 

RIB ntiyatangaje igihe azamara muri iki kigo, ivuga ko bizagenwa hashingiwe ku isuzuma n'ibitekerezo by'inzobere zimwitaho.

 

Mu gihe Shaddyboo ari guhabwa ubu bufasha, iperereza ku kirego cye kijyanye no gusambanywa ku gahato rikomeje gukorwa n'inzego zibifitiye ububasha, hakurikijwe amategeko.

 

Urwego rw'Ubugenzacyaha rwibukije ko ibirego byose bikurikiranwa hubahirizwa amategeko n'uburenganzira bw'impande zose, ndetse rusaba abaturage kwirinda gukwirakwiza amakuru ataremejwe ashobora kuyobya rubanda cyangwa kubangamira iperereza.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus 

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.