Knowless yavuze uko urupfu rwa Jay Polly na Yvan Buravan rwamuteye ubwoba - Radio Salus FM 97.0

Knowless yavuze uko urupfu rwa Jay Polly na Yvan Buravan rwamuteye ubwoba

Knowless yavuze uko urupfu rwa Jay Polly na Yvan Buravan rwamuteye ubwoba

Umuhanzikazi Butera Knowless yavuze ko urupfu rw'abahanzi bagenzi be, barimo Jay Polly na Yvan Buravan, rwamugizeho ingaruka zikomeye ku buryo rwigeze gutuma agira ubwoba bwinshi atekereza ku buzima bwe.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo gutaramira mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyabereye mu Karere ka Muhanga ku wa 4 Nyakanga 2026.

Knowless yavuze ko igihe urupfu rwatangiraga gutwara bamwe mu bahanzi nyarwanda, byamuhungabanyije cyane.

Yagize ati:

"Ikintu cyankuye umutima nkatekereza inshuro igihumbi, ni igihe natwe mu bahanzi urupfu rwatangiraga kutugeramo. Tukabura Jay Polly, hanyuma Yvan Buravan akagenda. Ntakubeshye, twavuye gushyingura Buravan, natashye numva mfite ubwoba bwinshi. Numvaga nkiri gutitira."

Aya magambo agaragaza uburyo urupfu rwa bagenzi be rwamusigiye ihungabana n'ubwoba, cyane cyane kubera uburyo rwakurikiranye mu gihe gito.

Mu myaka yashize, uruganda rw'umuziki nyarwanda rwabuze bamwe mu bahanzi bari bazwi cyane. Muri bo harimo Jay Polly (Tuyishime Joshua), witabye Imana ku wa 2 Nzeri 2021 azize uburwayi, na Yvan Buravan (Burabyo Yvan), witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 aguye mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

Urupfu rw'aba bahanzi rwashenguye abakunzi b'umuziki nyarwanda ndetse n'abo bakoranaga, benshi bagaragaza agahinda batewe no kubura impano zari zikomeje kuzamuka.

Knowless ni umwe mu bahanzi bafite ibigwi mu muziki nyarwanda, akaba yagaragaje ko ubuzima ari impano ikwiye guhabwa agaciro, anashimira abakunzi be bakomeje kumushyigikira mu rugendo rwe rw'umuziki.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.