Umuhanzi w'icyamamare ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz, yifurije nyina Salum Iddi Nyange wamamaye nka Mama Dangote, isabukuru nziza y'amavuko, amushimira uruhare yagize mu buzima bwe no mu rugendo rwe rwo kugera ku ntsinzi.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Diamond yasangije abakunzi be amafoto amugaragaza ari kumwe na nyina mu bihe bitandukanye, ayaherekeresha ubutumwa bwuje urukundo n'ishimwe.
Yagize ati:
"Isabukuru nziza y'amavuko, Mama! Uyu munsi ni uwo kwizihiza umugore wuzuje ubuzima bwanjye urukundo rutagira umupaka, imbaraga n'ubugwaneza. Urakoze ku bitambo byose wagize, amasomo wanyigishije n'uburyo wahoraga unshyigikira igihe cyose nabikeneye."
Yakomeje avuga ko nyina ari we afatiraho urugero kandi ko amwifuriza ubuzima buzira umuze, ibyishimo, kuramba n'imigisha myinshi.
Ati: "Uri umugisha wanjye ukomeye, uwo nkuraho imbaraga n'icyerekezo. Ndagusabira ubuzima bwiza, amahoro, ibyishimo n'urukundo. Warakoze kuba umubyeyi mwiza kurusha uko umuntu yabivuga. Ndagukunda cyane. Isabukuru nziza y'amavuko."
Mama Dangote azwi nk'umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwa Diamond Platnumz kuva agitangira umuziki, aho yakunze kugaragara amushyigikira mu bihe bitandukanye by'umwuga we.
Mu bihe bishize, ubuzima bw'umuryango wa Diamond bwakunze kuvugwa mu bitangazamakuru, by'umwihariko ku bijyanye n'umubano we na se ndetse n'ubuzima bwite bwa nyina Salum Iddi Nyange uzwi nka Mama Dangote. Icyakora, kuri iyi sabukuru, Diamond yahisemo kwibanda ku kumushimira no kumugaragariza urukundo nk'umubyeyi wamubaye hafi mu rugendo rw'ubuzima bwe.
Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Afurika, akaba azwi cyane mu njyana ya Bongo Flava, aho ibikorwa bye byatumye aba umwe mu bahanzi bafite abakunzi benshi ku mugabane wa Afurika no hanze yawo.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.