Nyuma y'imyaka irenga ibiri adakora umuziki ndetse abarizwa mu Bushinwa, umuhanzi Manick Yani yagarutse mu Rwanda atangaza ko agiye kongera kwinjira mu ruganda rw'umuziki, yizeye kuzubakira ku rugendo yatangiye mbere yo guhagarara.
Manick Yani yatangiye umuziki mu 2017 akiri umunyeshuri mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye. Icyo gihe yaririmbaga muri korali y'ishuri yigagaho mu Karere ka Rutsiro, ari na ho yatangiriye kugaragaza impano ye.
Mu 2022, uyu muhanzi yabonye umuterankunga bafatanyije gukorana mu gihe cy'umwaka umwe. Muri ayo masezerano yasohoye indirimbo zirimo "Kabaye", "Torera" na "Ibubu", yakoranye na Jowest.
Nyuma y'uko ayo masezerano arangiye, ibikorwa bye bya muzika byarahagaze kubera kubura ubushobozi bwo gukomeza gukora no gusohora ibihangano. Nubwo yakomezaga kujya muri studio, ngo yakoraga indirimbo ntazisohore.
Nyuma y'igihe, yafashe icyemezo cyo gushyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y'indirimbo ye "Akayobe", yari yarakorewe muri Country Records, agamije gusa kuyisangiza abantu.
Icyo gihangano cyakiriwe neza n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, gitangira gukwirakwizwa n'abatari bake kugeza n'aho kigera ku muhanzi King James.
Nyuma yo kuganira, Manick Yani na King James bemeranyije gusohora ku mugaragaro indirimbo "Akayobe", yahise ikundwa cyane. Kugeza ubu, iyo ndirimbo imaze kurebwa n'abarenga miliyoni zirindwi kuri YouTube.
Nubwo King James yari yaramwemereye kumufasha mu rugendo rwe rwa muzika, nyuma y'igihe gito Manick Yani yagiye kuba mu Bushinwa, ibintu byatumye ibikorwa bye bya muzika bihagarara.
Kuri ubu, nyuma y'imyaka irenga ibiri ari hanze y'u Rwanda, Manick Yani yagarutse afite gahunda yo kongera gukora umuziki ku rwego rwo hejuru no gusohora ibihangano bishya.
Amakuru kandi avuga ko ari mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo cya King James giteganyijwe ku wa 1 na 2 Kanama 2026, kikaba kizaba ari kimwe mu bikorwa bye bya mbere kuva yagaruka mu Rwanda.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.