Element Eleéeh na Sherrie Silver bishimiye gusura Meddy n'umuryango we muri Amerika - Radio Salus FM 97.0

Element Eleéeh na Sherrie Silver bishimiye gusura Meddy n'umuryango we muri Amerika

Element Eleéeh na Sherrie Silver bishimiye gusura Meddy n'umuryango we muri Amerika

Umuhanzi Element Eleéeh n'umubyinnyi Sherrie Silver bagaragaje ibyishimo batewe no gusura umuhanzi Meddy n'umuryango we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku wa 4 Nyakanga 2026, aba bombi basuye Meddy iwe muri Leta ya Texas, mu gace ka Dallas, aho bagiranye ibihe byiza n'uyu muhanzi n'umuryango we.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo, Element Eleéeh na Sherrie Silver bagaragaje ko bishimiye kwakirwa na Meddy n'umugore we Mimi, banavuga ko yabajyanye gusenga mu rusengero kuri uwo munsi.

Amakuru amaze iminsi avugwa agaragaza ko Element Eleéeh ari gukorana na Meddy ku mushinga wa album nshya ateganya gusohora. Mu kiganiro Meddy aherutse kugirana na B&B Kigali FM, yavuze ko ari gukorana n'abahanzi batandukanye kuri uwo mushinga, anateguza abakunzi be ko ateganya gukorera igitaramo i Kigali mu mezi ari imbere.

Sherrie Silver na we ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho aherutse kwitabira ibikorwa bitandukanye birimo no gukurikira imikino y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

Element Eleéeh na Sherrie Silver bagaragaje ko bishimiye ibihe barikugirira muri Amerika, banashimira Meddy n'umuryango we uburyo babakiriye. Aba bombi basanzwe ari inshuti magara, bakaba bakomeje gusangiza abakunzi babo ibihe bitandukanye banyuramo.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.