Imyambarire ya Sheilah Gashumba, umwe mu ba DJ baturutse muri Uganda, iri mu byagarutsweho cyane nyuma y'uko agaragaye mu gitaramo cya Ivy Summer Fest – Filipiano cyabereye mu Karere ka Rubavu mu mpera z'icyumweru.
Iri serukiramuco ryabereye i Rubavu, ahazwi nka Nengo Eden Park, kuva ku wa 4 kugeza ku wa 5 Nyakanga 2026, ryahurije hamwe abahanzi n'aba DJ batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo, barimo DJ Phil Peter, Miss Muyango, Benzoo, Lihle Nderu, Big Allan, Joxy Parker, DJ Trick na Gradine Toto.
Sheilah Gashumba, wari ushinzwe kuvanga imiziki muri iki gitaramo, yashimwe na bamwe kubera uburyo yasusurukije abitabiriye ibirori. Gusa, imyambarire ye na yo yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bayishimye mu gihe abandi bayinenze bavuga ko yagaragazaga imiterere y'umubiri cyane.
Umuhanzi wo muri Afurika y'Epfo Benzoo, uri mu bagezweho mu njyana ya Amapiano, na we yataramiye abitabiriye iri serukiramuco. Mu ndirimbo yaririmbye harimo "Snokonoko", "Mabalabala", "Izolo", "Mopepe" na "AmaRider", zakiriwe neza n'abari bitabiriye igitaramo.
Benzoo ni umwe mu bahanzi bakomeje kuzamuka mu njyana ya Amapiano, aho yamenyekanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga no ku bihangano yakoranye n'abahanzi ndetse n'abatunganya umuziki bazwi muri Afurika y'Epfo.
Ivy Summer Fest ni kimwe mu bitaramo byasusurukije benshi basohokeye i Rubavu mu mpera z'icyumweru, cyahuriranye n'ibiruhuko byo kwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora.
Ku munsi wa kabiri w'iri serukiramuco, ku wa 5 Nyakanga 2026, hakomeje gutaramira abandi bahanzi n'aba DJ batandukanye, barimo DJ Phil Peter, Lihle Nderu, Big Allan, Joxy Parker, Miss Muyango, DJ Trick na Gradine Toto.
Iri serukiramuco ryamaze iminsi ibiri, ritangira ku wa 4 Nyakanga risozwa ku wa 5 Nyakanga 2026, rikurura umubare munini w'abakunzi b'umuziki n'imyidagaduro i Rubavu.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.