Umuhanzi Mugisha Benjamin, uzwi cyane nka The Ben, yatangaje ko ateganya gusohora indirimbo enye nshya mbere y'igitaramo cye The New Year Groove 2027, kizaba kibaye ku nshuro ya gatatu.
The Ben yavuze ko nyuma yo gusoza ibitaramo bya Summer County Tour 2026, agiye kwibanda ku myiteguro y'iki gitaramo, ariko mbere yaho akazabanza kugeza ku bakunzi be ibihangano bishya.
Mu kiganiro yagiranye na The New Times, yavuze ko azabanza gusohora indirimbo yise "Inshallah", yari amaze igihe ateguza abakunzi be, nyuma yayo agakurikiraho izindi ndirimbo eshatu.
Yagize ati:
"Nyuma ya Summer County Tour hakurikiyeho ibintu byinshi kuko hari The New Year Groove 2027 ku nshuro yayo ya gatatu. Ariko hagati y'ubu n'icyo gitaramo nzaba maze gushyira hanze indirimbo enye, ziganjemo izo nzakora njyenyine, izindi nkazikorana n'abandi bahanzi."
Aya magambo ayatangaje nyuma y'uko ibitaramo bya Summer County Tour, byateguwe na Bruce Melodie byanitabiriwe n'abahanzi batandukanye barimo na The Ben, bisojwe ku nshuro yabyo ya mbere.
Abakunzi b'uyu muhanzi bari bamaze igihe bategereje ibihangano bishya, bityo itangazo rye rikaba ribahaye icyizere ko mu mezi ari imbere bazongera kumva indirimbo nshya mbere y'igitaramo cya The New Year Groove 2027 giteganijwe taliki ya mbere mutarama 2027.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.