Umuhanzi Bushali yongeye kwerekana ubukaka bwe ku rubyiniro, yigarurira abakunzi b'umuziki bitabiriye igitaramo cya gatatu cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyabereye mu Karere ka Muhanga ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Nyakanga 2026.
N'ubwo azwi cyane mu njyana ya Kinyatrap, Bushali yakiriwe neza n'abitabiriye iki gitaramo, baririmbana na we ndetse babyina indirimbo ze kuva ku ntangiriro kugeza ku musozo.
Yageze ku rubyiniro saa 17:30, akurikira Kenny Sol, wari umaze gususurutsa abafana. Bushali yaserutse yambaye umupira wanditseho ijambo "Kinyatrap", agaragaza ko akomeje guteza imbere no kumenyekanisha iyi njyana.
Muri iki gitaramo yari aherekejwe na Kankadem, umwe mu bahanzi baherutse kwinjira mu muryango wa Kinyatrap.
Mu ndirimbo yaririmbye harimo "Kurura", "Umwirabura", "Kinyatrap", "Kamwe", "Meterese" yakoranye na Yampano, "Tsikizo", "Niyibizi", ndetse na "Baguma", indirimbo aherutse gusohorana na Kankadem.
Buri ndirimbo yaririmbaga yakiranwaga n'impundu z'abafana, benshi baririmbana na we ndetse babyina, ibintu byagaragaje uburyo ibikorwa bye bikomeje gukundwa.
Mu gusoza igitaramo cye cyamaze iminota igera kuri 30, Bushali yaririmbye "Agasima", imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane, ari na yo yasorejeho.
Bushali aherutse kandi gusohora album yise "Shidimoo", yahuriyemo n'abahanzi batandukanye, ikomeje kwakirwa neza n'abakunzi ba Kinyatrap.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.