Umuhanzi Kivumbi K1ng yongeye kwerekana ubukaka bwe ku rubyiniro, yigarurira imitima y'abitabiriye igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyabereye mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Nyakanga 2026.
Kivumbi K1ng ni we wabimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro, aho yakiriwe n'imbaga y'abafana bamugaragarije urukundo rudasanzwe, baririmbana na we indirimbo ze hafi ya zose.
Mu ndirimbo yaririmbye harimo "Wait", yakoranye na Axon, yakiriwe neza cyane n'abitabiriye iki gitaramo. Yanaririmbye "Hanze", ari na yo yinjiriyemo ku rubyiniro, akurikizaho "Kirigute", yakoranye na Juno Kizigenza na Bob Pro, imwe mu ndirimbo zikomeje gukundwa muri iyi minsi.
Uyu muhanzi, wari uherekejwe n'umubyinnyi umwe w'umukobwa witwa Jamilla, yanaririmbye izindi ndirimbo zirimo "Pull Up" yakoranye na DJ Toxxyk na Angell Mutoni, "Yalampaye" yakoranye na Kirikou Akili, "Ola", ndetse yongera kuririmba "Wait".
Byatangaje benshi kubona abitabiriye igitaramo b'i Muhanga baririmbanaga na Kivumbi K1ng amagambo y'izo ndirimbo hafi ya zose, bigaragaza urwego zigezeho mu gukundwa.
Ubwo yari ageze hagati mu gitaramo, Kivumbi K1ng yabwiye abafana ati:
"Muhanga murarenze pe, ndabemera!"
Na bo bahise bamusubiza mu ijwi riranguruye bati:
"Ni wowe!"
Mu gusoza igitaramo cye cyamaze iminota isaga 25, Kivumbi K1ng yaririmbye indirimbo zirimo "Ituze" na "Kinkankane", yakoranye na DJ Pyfo.
Uko yitwaye ku rubyiniro, uburyo yanyuzagamo agaha umwanya n'abafana ndetse n'uburyo baririmbanaga indirimbo ze, byatumye aba umwe mu bahanzi bishimiwe cyane muri iki gitaramo cyabereye i Muhanga.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 1
Tanga igitekerezo