"Sinkiri uwakera, narahindutse kandi nakiriye Yesu nk'Umukiza wanjye" – Shaddyboo - Radio Salus FM 97.0

"Sinkiri uwakera, narahindutse kandi nakiriye Yesu nk'Umukiza wanjye" – Shaddyboo

"Sinkiri uwakera, narahindutse kandi nakiriye Yesu nk'Umukiza wanjye" – Shaddyboo

Umunyamideli Mbabazi Shadia, uzwi cyane nka Shaddyboo, yatangaje ko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo kwakira agakiza, avuga ko atakiri umuntu yari asanzwe ariwe ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi yabitangaje nyuma y'iminsi mike avuze ko yasambanyijwe ku gahato n'uwitwa Yugi Umukaraza, mu gihe dosiye y'uyu ukurikiranyweho icyo cyaha yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Nyakanga 2026, Shaddyboo yavuze ko yafashe icyemezo cyo gutangira ubuzima bushya no gusangiza abantu urugendo rwe rw'impinduka, yizeye ko rwababera isomo.

Yagize ati:

"Uyu munsi ndashaka kubabwira ko umugore mwari muzi mu mashusho yanjye ya kera yahindutse. Nanjye ndamwibuka, ariko uwo mugore si we nkiri we. Nakiriye Yesu nk'Umukiza wanjye."

Yakomeje avuga ko azajya asangiza abamukurikira amashusho ye ya kera, atari uko ayakumbuye cyangwa ashaka gusubira muri ubwo buzima, ahubwo agamije kugaragaza ko umuntu ashobora guhinduka.

Ati:

"Ngiye kongera kubasangiza amashusho yanjye ya kera, atari uko nyakumbuye cyangwa nshaka gusubira muri ubwo buzima, ahubwo ni ukugira ngo mbereke ko umuntu ashobora guhinduka."

Shaddyboo yavuze ko ashimira Imana ku mpinduka yabonye mu buzima bwe, anemeza ko urugendo rwe rushobora kubera icyizere abandi banyura mu bihe bikomeye nk'ibyo yanyuzemo.

Yanasabye abamukurikira kudashakira ibisubizo mu ngeso zangiza ubuzima, zirimo kunywa inzoga nyinshi no gukoresha ibiyobyabwenge, ahubwo bagashaka ubufasha bubafasha kongera kubaka ubuzima bwabo.

Kugeza ubu, dosiye ya Yugi Umukaraza, ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya Shaddyboo ku gahato, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha. Uretse icyo cyaha akurikiranyweho, anakekwaho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge. Iperereza n'ubutabera biracyakomeje, kandi ntarafatirwa umwanzuro wa nyuma n'urukiko.

Grace TUYISHIMIRE / Radio Salus

Ibitekerezo 1

Tanga igitekerezo
Your email will not be published
N.M Jul 03, 2026
Courage!