Sherrie Silver yasubije abamunenze bamushinja kudashyigikira Afurika mu Gikombe cy'Isi cya 2026 - Radio Salus FM 97.0

Sherrie Silver yasubije abamunenze bamushinja kudashyigikira Afurika mu Gikombe cy'Isi cya 2026

Sherrie Silver yasubije abamunenze bamushinja kudashyigikira Afurika mu Gikombe cy'Isi cya 2026

Umubyinnyi w'umunyarwandakazi Sherrie Silver, wamamaye ku rwego mpuzamahanga, yasubije abamunenze nyuma yo kugaragara ashyigikira ikipe y'Ubwongereza mu mukino yasezereyemo DR Congo mu Gikombe cy'Isi cya 2026.

Sherrie Silver yagaragaje ko n'ubwo ashyigikiye Ubwongereza, bidakwiye gusobanurwa nk'aho adashyigikiye Afurika, kuko iyo kipe irimo abakinnyi benshi bafite inkomoko muri Afurika.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, buherekejwe n'amashusho y'abakinnyi b'Ubwongereza b'abirabura, yagize ati:

"Abantu bavuga ko gushyigikira Ubwongereza atari ugushyigikira Abanyafurika, ariko nimurebe abagize iyi kipe..."

Aya magambo yayatangaje nyuma y'umukino wabaye ku wa Gatatu taliki ya 1 Nyakanga 2026, warangiye Ubwongereza butsinze DR Congo ibitego 2-1, bukabona itike yo gukomeza muri 1/8 cy'igikombe cy'isi.

Nyuma y'iyo ntsinzi, Sherrie Silver yari yagaragaje ibyishimo ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byatumye bamwe mu bamukurikira bamunenga bavuga ko yagakwiye gushyigikira DR Congo nk'igihugu cyo muri Afurika aho gushyigikira Ubwongereza.

Hari abavuze ko kwishimira isezererwa rya DR Congo byerekana ko adashyigikiye umugabane wa Afurika, ndetse bamwe bakanamushinja gushyigikira ibitekerezo bifitanye isano n'ubukoloni. Icyakora, Sherrie Silver yateye utwatsi ibyo birego, ashimangira ko kuba ashyigikiye Ubwongereza bidakuraho ko hari Abanyafurika bagize iyo kipe, bityo na bo aba abashyigikiye.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.