HUYE: Urubyiruko rurasabwa kudahubuka mu gihe cyo gushinga ingo - Radio Salus FM 97.0

HUYE: Urubyiruko rurasabwa kudahubuka mu gihe cyo gushinga ingo

HUYE: Urubyiruko rurasabwa kudahubuka mu gihe cyo gushinga ingo

Abahanga mu mibereho n'imibanire y'abantu barasaba urubyiruko kudahubuka mu gihe cyo gufata icyemezo cyo gushinga urugo, nyuma y'uko hakomeje kugaragara ingo zishingwa n'abakiri bato zigahura n'ibibazo birimo ubukene, amakimbirane ndetse no gutandukana zitamaze.

Mu Karere ka Huye, bamwe mu baturage bavuga ko imibereho igoye, irari ndetse no kutagira icyerekezo cy'ubuzima biri mu bituma bamwe mu rubyiruko bihutira gushyingiranwa bataritegura bihagije.

Kamanzi Alex w'imyaka 42 avuga ko impamvu nyamukuru zitera urubyiruko gushinga ingo rugifite imyaka mike zirimo imibereho mibi no kudateganyiriza ejo hazaza.

Yagize ati: "Impamvu mbona ni imibereho. Hari ababaho badateganya ejo hazaza, hakiyongeraho irari rituma bihutira gushakana batabanje kubitekerezaho bihagije."

Keza Yvonne w'imyaka 22 na we avuga ko hari abakobwa bahitamo gushaka bakiri bato bitewe n'igitutu bashyirwaho n'imiryango yabo cyangwa imibereho baba barimo.

Ati: "Hari igihe kuba umukobwa ubana n'ababyeyi bikubangamira, ugahitamo kujya gushaka ukiri muto kugira ngo ubone amahoro."

Umufashamyumvire mu muryango, Ntakirutimana Emmanuel, avuga ko bamwe mu rubyiruko bafata icyemezo cyo gushinga urugo batarakura mu mitekerereze cyangwa ngo babe barabyiteguye, bikabaviramo ingaruka zirimo amakimbirane no gusenyuka kw'ingo.

Yagize ati: "Aba yinjiye mu mushinga akiri muto, atarakura mu bitekerezo, hari n'igihe awinjiyemo atabyiteguye. Ibyo bimugiraho ingaruka. Ahanini babiterwa n'irari."

Ntakirutimana anashishikariza urubyiruko kumvira inama ruhabwa no kwirinda imyitwarire yarushyira mu bibazo, asaba n'ababyeyi kurushaho kwita ku burere bw'abana babo.

Ati: "Urubyiruko rukwiye kumvira inama ruhabwa no kwirinda ingeso mbi zarushyira mu bibazo."

Yongeyeho ati: "Umubyeyi agomba kwita ku mwana kuva agitwite kugeza akuze, akamurera neza kugira ngo azavemo umuntu ushoboye gufata ibyemezo bizima."

Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko umubare w'ingo zashyingiranywe mu buryo bwemewe n'amategeko wagabanutse, uva ku 52,878 mu 2024 ugera ku 50,256. Iyo mibare kandi igaragaza ko abagabo benshi bashinze ingo bari hagati y'imyaka 25 na 29, mu gihe abagore benshi bashyingiwe bari hagati y'imyaka 21 na 24.

Evode MASENGESHO/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.