Vestine na Dorcas bamaze gutangaza ko bagiye gusohora indirimbo nyuma yo gutandukana na MIE Music - Radio Salus FM 97.0

Vestine na Dorcas bamaze gutangaza ko bagiye gusohora indirimbo nyuma yo gutandukana na MIE Music

Vestine na Dorcas bamaze gutangaza ko bagiye gusohora indirimbo nyuma yo gutandukana na MIE Music

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ribarizwamo Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas bamaze guteguza indirimbo yabo nshya nyuma yo gutandukana na Irene Murindahabi wabarebereraga inyungu.

Ku wa Gatatu nibwo batangaje ko nyuma yo gutandukana na MIE Music bahisemo gutangira gukora nk'abahanzi bigenga ndetse bakaba bagiye gushyira Hanze igihangano gishya bise " Itabaza".

Aba bahanzi bombi bari kuba mu gihugu cya Canada bongeye kurarika abakunzi babo gukomeza kubana na bo, kubashyigikira no kubereka urukundo nk'uko byahoze.

Iri tsinda ryamamaye mu ntangiriro za 2020 babifashijwemo n'impano yabo ndetse na Irene Murindahabi; bagiye bakora indirimbo zakunzwe cyane zikanarebwa ku mbuga nkoranyambaga aho babaga bafite Milliyoni nyinshi z'abayirebye kuri YouTube.

Mu ndirimbo bakoze harimo Umutaka, Ibuye, Nzakomora, Yebo, Emmanuel n'izindi nyinshi. Iri tsinda ryaherukaga gusohora indirimbo yitwa " Usisite" yakunzwe n'abatari bake mbere yo gutandukana na MIE Music.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.