Ikipe y’igihugu ya Morocco yakatishije itike yo gukina imikino ya 1/8 cy’imikino y’igikombe cy’isi cya 2026 nyuma yo gusezerera ikipe y’igihugu y'Ubuholandi kuri penaliti 3-2.
Hari mu mukino wa 1/16 wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri taliki 30 kamena 2026 saa kenda z’ijoro wabereye kuri Estadio BBVA aho Morocco yacakiraniye n’ikipe y’igihugu y'Ubuholandi, bbirangira Morroco iyisezereye.
Muri uyu mukino iminota 90 isanzwe yarangiye amakipe yombi ananiwe kwisobanura dore ko yarangiye anganya igitego 1-1 maze hongerwaho iminota 30 yo gukomeza gukina ariko nabyo ntacyo byatanze ahubwo umukino warangiye amakipe yombi anganya ubundi yerekeza muri za penaliti.
Umusore w’umuholandi, Teun koopmeiners niwe wabanje gutera arayinjiza naho Neil El Aynauoi wa Morocco arayihusha. Penaliti ya kabiri y'Ubuholandi yahushijwe na Justin Kluivert naho Soufiane Rahimi wa Morocco arayinjiza amakipe yombi ahita anganya penaliti 1-1.
Amakipe yombi yinjije penaliti zayo za gatatu ndetse anahusha iza kane yombi mu gihe penaliti ya nyuma y'Ubuholandi yahushijwe na Crysencio Summerville naho Ismael Saibari atsinda iya nyuma ya Morocco yanayihaye insinzi no gukatisha itike yo gukomeza mu mikinoo ya 1/8 cy'irangiza.
Morocco yabimburiye andi makipe yose akomoka k’umugabane w’Afurika kugera muri 1/8 cy’igikombe cy’isi cy'uyu mwaka ndetse si ubwa mbere ibikoze dore ko mu gikombe cy’isi giheruka cya 2022 yari yageze muri ½ cyiyi mikino.
Morocco izahura n’ikipe y’igihugu ya Canada mu mikino ya 1/8 zishakamo igomba gukomeza muri ¼ cy’imikino y’igikombe cy’isi cy'uyu mwaka wa 2026 kiri kubera mu bihugu bitatu aribyo Leta zunze ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.
Kurundi ruhande ikipe y’igihugu y’ubudage yatunguranye isezererwa na Paraguay nyuma yo kuyitsinda penaliti 4-3 ikomeza kwandika amateka mabi mu mikino y’igikombe cy’isi dore ko mu bikombe by’isi bitatu biheruka yagaragaje umusaruro mubi.
MUCYO Thierry/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.