MURINDAHABI Irénée wamamaye nka M.Irénée yahakanye amakuru yuko yishyuza itsinda rya "Dorcas na Vestine" yahoze areberere inyungu mu muziki wabo miliyoni 60 frw, avuga ko ibyavuzwe ari ibihuha ntaho bihuriye n'ukuri.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru umunyamakuru M. Irénée ubwo yabazwaga ibyo gutandukana n'itsinda ry'abakobwa baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yari asanzwe areberera inyungu ko byaba bibasize mu mpaka zo kwishyuzanya yabihakanye yivuye inyuma avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Ati: "ibyo ni ibihuha biratangaje ko umunyamakuru abyuka akavuga ibintu bitari byo yikuriye mu mutwe ibyo mbifata nko kumparabika. Mubyukuri iri tsinda amasezerano yabo yari yararangiye kandi twari tutarasinya andi, Bbsobanuye ko buri wese yarafite amahitamo ye ".
M .Irénée yanahakanye amakuru yo kugwatira indirimbo za Dorcas na Vestine avuga ko ntacyo zamumarira kuko adasanzwe aririmba ngo azaziririmbira ndetse yongera gushimangira ko ntacyo abishyuza.
Ati: " Twatandukanye mu buryo buri wese yanyuzwe ntacyo mbishyuza na kimwe kandi nabo ntacyo banyishyuza, ntekereza ko niyo cyaba gihari twagikemura ukwacu atari ngombwa ko twabishyira ku mbugankoranyambaga. Ibyo bintu bavuga rwose ni ibinyoma nange ntari kwiyumvisha naho byaturutse."
M .Irénée yavuze ko ibyo yifuzaga kuri iri tsinda rya Dorcas na Vestine byose yabigezeho. Ati: "aba bahanzi barakuze Vestine twaramushyingiye naho Dorcas nawe yasoje amashuri ye yisumbuye, ubwo rero urumva ko bakuze rwose kandi nicyo nifuzaga". Yahamije ko nibakomeza inzira yabo yumuziki rwose ko nta kabuza azakomeza akababera umufana.
Kurundi ruhande hari amakuru avuga ko umuhanzi Kamikazi Dorcas yaba agiye kwerekeza muri Kanada asanzeyo mukuru we Ishimwe Vestine ndetse ko ariho bagiye gukomereza ibikorwa byabo by'umuziki.
Grace TUYISHIMIRE / Radio salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.