Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben m'ubuhanzi uri mubakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo yahamije ko afitanye indirimbo n'abahanzi bakomeye muri Africa y'Iburasirazuba.
Ibi yabitangaje ku wa Gatandatu taliki 13 Kamena ubwo yari avuye k'urubyiniro mu bitaramo bya Summer County Tour I Musanze mu kiganiro n'itangazamakuru. Muri iki kiganiro yabajijwe niba nta ndirimbo yakoranye n'abandi bahanzi muri uyu mwaka, ntakurya indimi ati:
" Nibyo Koko hari indirimbo nakoranye n'abahanzi bakomeye muri Africa y'Iburasirazuba Kandi uyu mwaka izo ndirimbo zose ndi gushaka ibishoboka k'uburyo zizajya hanze.
Mfitanye indirimbo na Diamond Platinumz yo yararangiye igisigaye ni ukuyisohora ndetse na Jose Chameleone Indirimbo yararangiye, ikindi nababwira hari n'indirimbo yange na Israel Mbonyi gusa mugihe gito ndaza kuzisohora ntago uyu mwaka uzazisiga".
Uyu muhanzi aherutse kurarika abakunzi be ko arasohora indirimbo nshya yitwa 'inshallah' none abafana barategereje amaso yaheze mu kirere kuko uyu muhanzi amaze amezi menshi adasohora indirimbo nubwo akomeje kwigarurira imitima y'Abanyarwanda.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.