Umuhanzi Rukabuza Rickie wamamaye nka Dj Pius akabifatanya no kuvanga imiziki, yatangaje ko azitabira ibirori bya FIFA Fan festival Boston 2026 cultural showcase, mu rwego rwo kwizihiza igikombe cy'isi kiri kubera muri leta zunze ubumwe za amerika, Canada na Mexique.
Ni ibirori bitegurwa na FIFA hagamijwe guhuza abafana baturutse ahantu hatandukanye ku isi, bakishimira umupira w'amaguru binyuze mu muziki, imbyino ndetse n'umuco w'ibihugu bitandukanye.
Dj Pius yabitangaje abinyujije k'urubuga rwe rwa Instagram, aho yavuze ko ashimishijwe cyane n'amahirwe yagize yo kuzataramira muri ibi birori bikomeye bihuriza hamwe abakunzi bumupira w'amaguru .
Ati: " Boston nishimiye gutaramira muri FIFA Fan festival Boston 2026 cultural showcase mu rwego rwo kwizihiza iri rushanwa rikomeye ku isi. Ngwino twishimire umukino binyuze mu muziki, imbyino n'umuco."
Uyu muhanzi yavuzeko ashimishijwe nuko azahurira ku rubyiniro n'umucuranzi w'ingoma uzwi nka Raphael the Drumer ndetse n'abahanzi n'ababyinnyi bazatanga ibyishimo kubazaba bitabiriye ibyo birori.
Iki gitaramo kizabera muri Boston Hall plaza kuwa mbere tariki 15 Kamena 2026 guhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi nimwe z'umugoroba ku isaha yo muri Boston .
Dj Pius ni umuhanzi umaze igihe kinini mu muziki aho kuri ubu afite indirimbo nyinshi zirimo nka Hombo homboka, Ribuyu , ubushyuhe yakoranye na Bruce Melodie, Agatako yakoranye na chameleonne n'izindi.
Ubutumire bwe bwomuri FIFA bwagaragaje ko uyu muhanzi ibikorwa bye bya muzika bikomeje kugera kure no guhabwa agaciro k'urwego mpuzamahanga.
Grace TUYISHIMIRE /Radio salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.