Itsinda ryamamaye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rya 'Vestine na Dorcas' ryatangaje ko bamaze gutandukana na MIE Music ya MURINDAHABI Irene warebereraga inyungu zabo.
Babitangarije mu butumwa basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki 13 Kamena 2026, aho bashimiye MIE yabafashije kumenyekana no kuzamura impano yabo yo kuririmba yari ibihishemo ubu bakaba barigejeje aho bifuzaga kugera. Mu ibaruwa ndende banditse bagize bati:
"Nyuma yo gutekereza no gusuzuma neza, twebwe Vestine na Dorcas twafashe icyemezo cyo gusesa ku mugaragaro ubufatanye bwacu na MIE guhera aka kanya.
Mbere ya byose, Turabanza gushimira cyane MIE Music yaje ari umugisha kuri twe. Kuva ku ntangiriro, bemeye inzozi zacu, bashora imari mu nzozi zacu, Kandi batuyobora igihe twari tubikeneye cyane.
MIE yagize uruhare nk’urw’ababyeyi mu rugendo rwacu, yaratwigishije, iratwubaka, kandi itugira abahanzi n’abantu turibo uyu munsi. Tuzajya Dushima iteka urukundo, inkunga, n’amahirwe baduhaye.
Iki cyemezo ntago tugifashe vuba. Turishima kuri byose twagezeho hamwe n’ibyo twibuka twakoze. Nyamara, Muri iki gihe tubona ko ari ngombwa ko dukomeza imbere dukora twigenga, duhuza n’inzozi zacu, indangagaciro zacu, n’ejo hazaza twubaka.
Nta kindi dufite usibye icyubahiro no gushimira ikipe yose ya MIE. Tubifuriza gukomeza kugira intsinzi mu bikorwa byabo byose bizaza.
Ku bakunzi bacu n’abafana bacu, mwarakoze kuba twaragendanye intambwe ku yindi. Urukundo rwanyu no kwizera byanyu ni byose kuri twe. Iri si iherezo, ahubwo ni intangiriro y’igice gishya. Twishimiye ibizaza kandi turifuza kubisangiza namwe.
Urugendo rurakomeza,
Mufite urukundo n’ishimwe.
IMANA IBAHE UMUGISHA.
Ubu butumwa bwtangaje benshi bibaza impamvu iri tsinda ryafashe uyu mwanzuro, dore ko iri tsinda ryari rimaze igihe ridasohora indirimbo zo kuramya no guhimbaza IMANA.
MIE Music iyoborwa na Irene MURINDAHABI niyo yagize uruhare mu kurema no kumenyekanisha iri tsinda guhera mu mwaka wa 2020.
DUSHIMIMANA Aaron/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.